Rwamagana: Umugabo yishe umugore n’umwana, nawe yikata ijosi ngo abakurikire ariko ntiyapfa

Umugabo witwa Munyemana Felicien wari utuye mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ari mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK aho yagejejwe amaze kwitema ijosi ngo yiyahure nyuma y’uko yari amaze gutema umugore we n’umwana babyaranye bagapfa.

Amakuru atangwa n’abaturage bo mu murenge wa Gahengeri aremeza ko uyu mugabo yaba yishe umugore we n’uwo mwana wari ufite amezi atatu nyuma y’intonganya zimaze igihe, Munyemana avuga ko uwo mwana atari uwe, ko umugore we yaba yaramuciye inyuma akamubyarana n’abandi bagabo.

Munyemana yishe aba bantu saa munani z’amanywa tariki 11/07/2013 ubwo yari abasanze mu nzu babanagamo, ahengera umugore aryamishije umwana arabatema kugeza bashizemo umwuka. Nawe yahise agerageza kwitema ijosi ngo yiyahure ariko ntiyabigeraho.

Munyemana yagiranye amakimbirane n’umugore we mu minsi ishize, bigera ubwo umugore we yahukana yigira iwabo. Mu minsi mike ariko ngo abaturage n’abayobozi baramuganirije yemera umwana avuga ndetse ko azamwiyandikishaho, yabishe amaze iminsi ibiri avuye gucyura umugore amugarura mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyi Ntara, Supt Emmanuel Karuranga yabwiye Kigali Today ko bakiri gukusanya amakuru mu iperereza, ariko ngo ibivugwa n’abaturage kugeza ubu ni uko Munyemana yaba yishe abo banyakwigendera kubera kutizerana akeka ko umugore yamuciye inyuma.

Uyu muvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yavuze ko Munyemana aramutse avuwe agakira yazashyikirizwa inkiko, icyaha cyamuhama agahanishwa gufungwa burundu.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’aho bakeka umutekano muke ku gihe, kandi bakajya biga gucyemura amakimbirane bagiranye batagombye kwishyira mu makosa no gukora ibyaha byababyarira ibihano bikomeye.

Ba nyakwigendera Murekatete Judia wari wabanaga na Munyemana batarasezerana, apfuye afite imyaka 26, naho umwana bitaga Merci yari yujuje amezi atatu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

njye ndumva amakimbirane yari yamenyekanye ,ahubwo abayakemuye ntibamenye uburemere bw’umujinya wa Munyemana .ikindi kandi ndumva intandaro y’ikibazo iyo biza gushyikirizwa polisi cy’angwa ubutabera nti byari kugera aho bicana .Yamuciye inyuma ate se kandi nawe babana batarasezeranye? umwana yitwa uwe ate se niba atamwiyemerera cyangwa ngo abyemezwe n’urukiko rwa regewe. Niribuve nyine atarara mumubiri. Inama polisi irahari yewe igira na telephone itishyurwa ibintu bifite uburemere gutyo bage babigaragaza hatarakorwa ishyano.

horanimana Jeanne d’Arc yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

muraho bakunzi bacu ikinteye gutanga igitekerezo niki.iyo umuntu akoze amahano nkayo ntahannwe agirango ibyo akora nibyiza guhora bakora ayo mahano bagafugwa nyamara iminsi iyo yicumye barafungurwa bagakomeza ubugome bwabo ngewe igitekerezo nfite nuko ukoze amahano yajya ashyirwa kugiti akaraswa nundi wifuza kubikora nyamara yabihagarika murakoze gusa ubwicanyi buri hose kndi niko buri gukura murakoze

nyinawumuntu alida yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

elias uwomugabo akurikiranwe cyane kuko abantu barashira wangu

tuyisenge j claude yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka