Ruhango: Ku nshuro ya kabiri yongeye gutabwa muri yombi kubera ibiyobyabwenge

Kanyamibwa Antoine w’imyaka 34 yongeye gutabwa muri yombi ku nshuro ya kabiri akekwaho kwenga inzoga y’igikwangari akanayicuruza.

Kanyamibwa wari watawe muri yombi tariki 08/07/2013 n’inzego z’umutekano akajya gufungwa nyuma agacibwa amande bakamurekura agataha, nyuma y’umunsi umwe yongeye gutabwa muri yombi arimo gucuruza inzoga y’ibikwangari.

Ku nshuro ya mbere yari yafatanywe litiro 200, ku nshuro ya kabiri tariki 10/07/2013 yafatanywe litiro 40 mu mudugudu wa Rugerero akagari ka Kamusenyi umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, akaba afungiye kuri polisi ya Byimana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Nahayo Jean Marie, avuga ko bitangaje kubona umuntu ababarirwa agacibwa amande nta n’iminsi ibiri iciyemo akongera agafatirwa mu cyaha yari yahaniwe.

Abanyweraga aho uyu mugabo yacururizaga ibi bikwangari, bavuga ko uyu mugabo yigambaga avuga ko agomba kubicuruza kuko n’ubundi ngo ari amande azatanga bakamurekura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka