Rutsiro: Inkongi y’umuriro yatwitse ishyamba rigera kuri hegitari 20

Ishyamba riherereye ku musozi wa Busoro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro ryibasiwe n’inkongi y’umuriro inshuro ebyiri mu masaha atandukanye tariki 07/07/2013 hashya ahagera kuri hegitari 20.

Dusabeyezu Vestine utuye muri metero nka 300 uturutse aho umuriro wagarukiye avuga ko yasohotse mu ma saa kumi za mugitondo agiye ku musarani abona ishyamba ririmo riragurumana.

Abaturage ngo bahise bahurura bajya kuwuzimya, ariko hagati ya saa yine na saa sita z’amanywa bagiye kubona babona ishyamba ryongeye gushya, abaturage hamwe n’abayobozi mu kagari, mu midugudu n’umurenge barongera barahurura bajya kuzimya.

Ahahiye mu ishyamba rya Leta n'igice cy'abaturage hagera kuri hegitari 20.
Ahahiye mu ishyamba rya Leta n’igice cy’abaturage hagera kuri hegitari 20.

Kongera gushya nyuma y’uko bari bamaze kuhazimya ngo bishobora kuba byaturutse ku biti n’ibyatsi bitabashije kuzima neza byakongeje ahasigaye, dore ko hari no mu gihe cy’umuyaga.

Inkomoko y’uwo muriro ntabwo yamenyekanye, gusa ngo mu myaka yashize hakunze gutwikwa n’abashakaga inzuri z’amatungo.

Ahahiye ni mu ishyamba rya Leta, hakaba hariho n’ibindi bice by’abaturage. Hamwe mu hahiye harimo ingemwe nto cyane ku buryo zahiye zigakongoka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyarubuye mu murenge wa Musasa, Dufiteyezu Justin yavuze ko agereranyije ahahiye hashobora kuba hagera kuri hegitari 20.

Hamwe mu hahiye hari hamaze igihe gito hatewemo ingemwe z'inturusu.
Hamwe mu hahiye hari hamaze igihe gito hatewemo ingemwe z’inturusu.

Aho ingemwe z’ibiti zahiye zari zimaze igihe gito zitewe mu ishyamba rya Leta ngo bazongera bateremo ibindi mu kwezi kwa cyenda. Ku ruhande rw’abaturage bafite ingemwe zabo zahiye, ngo ntawe bazabibaza kuko nta wagaragaye wabikoze, ngo bazirwanaho bavugurure ishyamba ryabo kuko ibyabaye ari impanuka yabiteye.

Uwo muyobozi yavuze ko bafite zimwe mu ngamba zigamije kwirinda inkongi z’umuriro zirimo kwibutsa abantu banywa itabi ko bagomba kwirinda kujugunya ibisigazwa byaryo mu ishyamba.

Abakunze gutwika bashaka inzuri z’amatungo na bo ngo barahagurukiwe, kimwe n’abandi bafite inzuki mu mashyamba bashobora guteza inkongi mu gihe cyo guhakura.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se wowe wiyise Andrew ko mbona uvuga nk’umuyobozi, wabashije gupima iryo shyamba cyangwa ngo umenye imibare nyakuri y’ahahiye uko hangana? Kandi ubu wasanga iyo uyu muyobozi avuga ko ahahiye hangana na hegitari ebyiri byo wari kubyemeza, wari kuvuga ko ibyo yavuze ari byo!!!! Bamwe mu bayobozi mumenyereweho gutekinika imibare bitewe n’inyungu runaka

Baby yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ndi umuturage wa Rutsiro, hafi y’iryo shyamba kandi nize ubuhinziA2 INAMA NABAGIRA: mbere yo gutangaza inkuru mujye mubaza abatekinisiye bize cg bakora muri domaine mugiye gutangazamo inkuru . Ndemeza ko uyu muyobozi mwabajije akababwira ko hahiye 20 Ha atazi na hegitari icyo ari cyo kuko iryo shyamba ryose ubwaryo ntabwo rirengeje 12 Ha kandi hari agace kasigaye katahiye!!!! Kugera aho kwibeshya 8 ha ni ugukabya rwose!!!! Amahugurwa menshi ku bayobozi b’Utugari ni ngombwa kabisa!!!!

Andrew yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka