Nyarugenge: Abantu 8 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi

Abantu umunani bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi na Polisi hagati muri iki cyumweru mu Biryogo mu gace ka Nyamirambo bafatanywe urumogi, mayirungi n’ibinini bifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Abatawe muri yombi ni Halidi Nshimiyimana, Zubel Nsanzimana, Isaac Ntakirutimana, Innocent Rutayisire, Said Munyarugendo, Zawadi Niyonsaba, Kassim Nizeyimana na Claude Bizimungu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko Polisi ibitangaza, Nshimiyimana yafashwe nyuma y’igihe gito arekuwe arangije igihano yakatiwe kubera ibiyobyabwenge. Avuga ko ibyo biyobyabwenge babikura mu Karere ka Rubavu ariko yanze gutangaza amazina y’abo bakorana.

Undi ukekwaho muri ubwo bucuruzi witwa Rutayisire avuga ko ibinini biri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge babikura mu gihugu cy’u Burunndi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, CSP Dismas Rutaganira yashimiye abaturage bo mu Biryogo batanze amakuru bituma abo bantu umunani bafatwa. Anavuga ko gufata abacuruzaga ibyo biyobyabwenge ari igikorwa cyiza kuko byatezaga umutekano.

CSP Rutaganira aburira abacuruza ibiyobyabwenge ko batazabihanganira kandi bazakurikiranwa n’amategeko.

Baramutse bahamwe n’icyo cyaha bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu ingana n’ibihumbi 500.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka