Burera: Amaze imyaka 20 yaratawe n’umugabo we atazi iyo aba

Mukantambiye Xaverine ufite imyaka 65 utuye mu murenge wa Rusarabuye, akarere ka Burera, atangaza ko amaze imyaka 20 yose yaratawe n’umugabo we kuburyo ngo ubu atazi iyo aba.

Uyu mukecuru avuga ko hari amakuru amwe ajya amugeraho amubwira ko umugabo we yaba aba mu mujyi wa Kigali ariko ngo nta gihamya cyayo aba afite.

Agira ati “Mfite imyaka 20 umugabo ntazi iyo aba…baravuga ngo aba muri za Kigali simubone. Umwana yasize mpetse ubu ni umugabo nkamwe gutya.”

Mukantambiye avuga ko kuva umugabo we yamutana abana batandatu babyaranye nta wundi mwana yigeze abyara ku ruhande; gusa ngo abayeho mu buzima bugoranye ariko akagerageza gushaka imibereho ngo kuburyo yabashije kurera abana be.

Yahawe intama yo kumufasha

Tariki 04/07/2013, ubwo mu karere ka Burera hizihizwaga ku nshuro ya 19 Umunsi Mukuru wo Kwibohora, Mukantambiye yatoranyijwe mu batishoboye baremewe bagahabwa itungo ry’intama.

Mukantambiye avuga ko iyo ntama yahawe izamufasha cyane akabasha kuva mu bukene afite bwaturutse ahanini ku kuba yaratawe n’umugabo we. Yemeza ko intama yahawe nayorora neza ishobora kuzamubyarira inka.

Mukantambiye Xaverine ahamya ko amaze imyaka 20 umugabo we yaramubuze.
Mukantambiye Xaverine ahamya ko amaze imyaka 20 umugabo we yaramubuze.

Ngo kubera ko intama zororoka cyane mu gace atuyemo, iyo yahawe nayorora neza ngo izatuma agira amasaziro meza.

Hakunze kugaragara abagore batawe n’abagabo

Mukantambiye si we mugore wenyine wo mu karere ka Burera uvuga ko yatawe n’umugabo we kuko muri ako karere hakunze kugaragara abagore batandukanye batawe n’abagabo babo bakajya kwibera muri Uganda.

Nubwo nta mubare nyawo uzwi w’abagore bo mu karere ka Burera batawe n’abagabo babo, bishoboka ko ari benshi ukurikije n’amakimbirane akunze kurangwa mu ngo zimwe na zimwe zo muri ako karere.

Nyamvura Bernadette ahamya ko hashize imyaka ine umugabo we amutorotse.
Nyamvura Bernadette ahamya ko hashize imyaka ine umugabo we amutorotse.

Bamwe mu bagore batawe n’ababo babo, twaganiriye bahamya ko abagabo babo babataye hashize imyaka irenze umwe. Aba bagore twaganiriye mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2013.

Nyamvura Bernadette, utuye mu murenge wa Cyanika, avuga ko hashize imyaka ine umugabo we amutanye abana bane.

Gutabwa n’umugabo we ngo byatumye agira ubukene kuburyo yacaga inshuro kugira ngo abashe kubona ikimutunga ndetse n’abana be, kugeza igihe agabiwe inka muri gahunda ya “Gira Inka” Munyarwanda.

Mukaperezida Illuminata, nawe utuye mu murenge wa Cyanika, avuga ko hashize hafi imyaka ibiri umugabo we amutaye. Ngo yamutanye abana barindwi kandi nta bushobozi bundi afite bwo kubatunga. Ngo aca inshuro kugira ngo abashe kubona igitunga umuryango we.

Murekatete Beatrice yahisemo kubumba amatafari ngo abone icyo atungisha abana batatu umugabo we yamutanye.
Murekatete Beatrice yahisemo kubumba amatafari ngo abone icyo atungisha abana batatu umugabo we yamutanye.

Undi mugore witwa Murekatete Beatrice utuye mu murenge wa Gahunga, ubwo twaganiraga yatubwiye ko hashize igihe kirenga umwaka umugabo we amutaye. Ngo yamutanye abana batatu maze yihangira umurimo wo kubumba amatafari kugira ngo abone ikibatunga.

Abagore bamwe baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuba bamwe mu bagabo bata abagore babo ndetse n’imiryango yabo bakajya kwibera muri Uganda, bituruka ahanini ku makimbirane abari muri iyo miryango.

Ikindi ngo ni uko hari abandi bagabo baba bafite umugore mu Rwanda ndetse afite n’undi muri Uganda bityo akajya ajya aho ashaka akahamara igihe ashakiye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora busaba abatuye ako karere kwirinda ndetse no guhashya amakimbirane mu ngo. Aho bashishikariza abagore kujya batanga amakuru mu gihe bakubiswe n’abagabo babo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko njye narumiwe murumva ngo abagabo bata abagore babo namwe ngo nibazajya bahohoterwa bajye babimenyesha abashinzwe umutekano? batinya ko baregwa bagahanwa bagahitamo kureka abagore. Umugore akunaniye wavuga ntakumve ntiwamuhunga. Umwishe se nabwo wafungwa abana bakaba imfubyi. mubagire inama bajye bacisha bugufi kuko abagore aribeshi kandi bubaha.

yves yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka