Kiramuruzi: Ibiyobyabwenge ni igihombo gikomeye ku ubicuruza

Ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi 200 byafatiwe mu mudoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwawe na Mayigudu Anastase, ahagana saa cyenda z’igitondo zo kuri uyu wa 9 Nyakanga mu kagali ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro akarere ka Gatsibo.

Nk’uko bitangazwa na polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Kiramuruzi, ngo ifatwa ry’iyi modoka ryaturutse ku bufatanye bwa polisi n’abaturage kuko aribo babamenyesheje.

Ubwo twamusangaga kuri station ya polisi ya Kiramuruzi Mayigudu Anastase, yiyemereye icyaha akekwaho ndetse akagisabira imbabazi.

Ibiyobyabwenge yafatanywe ni inzoga yo mu mashashi ya Suzie waragi amakarito 42 na litiro 20 za Kanyanga, byose ngo akaba yabipakiriye mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare abihawe n’abagande aje kubigurisha mu mirenge ya Rugarama, Remera, Kiziguro na Kiramuruzi yose yo mu karere ka Gatsibo.

Iyi modoka yafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni n'ibihumbi 200.
Iyi modoka yafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi 200.

Aha kuri station ya Polisi ya Kiramuruzi kandi yahasanze Birarobyimana Jean de Dieu n’umukozi we wo mu kabari Mukakabando Fortune bo mu murenge wa Gasange bafatanywe kanyanga.

Gusa n’ubwo uyu mukobwa w’umukozi yemeza ko we atari azi ibyo shebuja amusigiye yemera ko iyi nzoga ari mbi. Naho Birarobyimana ngo wari utangiye ubucuruzi bwa kanyanga bwa mbere mu buzima bwe yemeza ko itera igihombo gusa nta kandi kamaro kayo.

Supt Emmanuel Karuranga umuvugizi wa polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’uburasirazuba, akangurira abaturage gukora ubucuruzi bwemewe kandi bubafitiye inyungu bo ubwabo n’igihugu muri rusange bakirinda ububateza ibihombo.

Supt Karuranga akomeza avuga ko Mayigudu aramutse ahamwe n’iki cyaha ashinjwa ashobora guhabwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 2 kugera kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese mubwwirwa n’iki agaciro kabyo? wagira ngo igiciro cyabyo gishyirwaho na MINICOM. LOL

wetu yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka