Kamonyi: Hafashwe litiro 24 za Kanyanga muri Santeri ya Rwabinagu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 12/07/2013, Mu murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Bibungo, mu mudugudu wa Rwabinagu, hakozwe umukwabo; maze ufata litiro 24 za Kanyanga, n’ibintu bikorwamo inzoga z’inkorano.

Litiro 20 za Kanyanga zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Habakubaho Dalius wahise atoroka. Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bibungo Ngendahayo Pierre Claver, uyu mugabo ngo n’ubundi yigeze gufungwa azira gukora Kanyanga.

Mu rugo rwe kandi ngo basanzemo Melasi (ibisigazwa bigurirwa mu muganda rukora isukari) bakoresha mu kwenga inzoga z’inkorano n’ingunguru babitekamo. Undi wafatanywe litiro 4 za Kanyanga, ni uwitwa Tabaro Philemon, akaba nawe yari afite Melasi, isukari n’ingunguru zo kwengeramo inzoga z’inkorano. Uyu we ari mu maboko ya Polisi.

Santeri ya Rwabinagu yafatiwemo ibi biyobyabwenge, ni hamwe mu duce tw’akarere ka Kamonyi tuvugwaho kuba indiri y’ibiyobyabwenge. Ngendahayo avuga ko biterwa n’uko iherereye ku mbibi z’uturere twa Kamonyi na Ruhango, bityo ababikora bakabyinjiza bihishahisha muri utwo turere twombi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, SSP Francis Muheto, atangaza ko uyu mukwabo wakozwe ku bufatanye bw’ingabo na Polisi, bakaba bafashijwe n’abaturage babahaye amakuru muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.

Gukora ibiyobyabwenge bihanwa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ariko inzoga z’inkorano zo zikaba zifatwa hashingiwe ku mabwiriza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), hakaba nta tegeko rihana ababikora uretse gutanga amande.

Bamwe mu baturage basanga kuba abakora inzoga z’inkorano badafite itegeko ribahana, aribyo bituma bakomeza kubikora kuko bibaha amafaranga menshi. Barasaba ko na bo bagenerwa igihano kuko ibyo bakora byangiza ubuzima bw’abantu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka