Nyanza: Grenade yaturikanye umukecuru arimo ayihondesha imyumbati

Mukansoro Esther w’imyaka 70 utuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yaturikanwe na gerenade imuca ikiganza na bimwe mu bice by’umubiri we birakomereka ku buryo bukomeye ahagana saa kumi z’umugoroba tariki 07/07/2013.

Iyo gerenade yaturikanye uwo mukecuru ubwo yarimo ayifashisha mu guhonda imyumbati kandi ngo ntibyari ubwa mbere ayikoresheje kuko yayikoreshaga nk’akanyundo mu kuzirika ihene atunze nk’uko nawe ubwe abyiyemerera.

Mbere y’uko uwo mukeceru agezwa mu bitaro bya Gitwe biri mu karere ka Ruhango hafi yaho iyo gerenade yaturikiye yatangaje ko yayizaniwe n’abana be bakeka ko ari akanyundo batoye n’uko batangira kujya bayifashisha nk’uko na Jean Pierre Nkundiye uyobora umurenge wa Mukingo nawe yabishimangiye.

Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko uwo mukecuru yiyemerera ko iyo gerenade yari ayifite iwe mu rugo ariko ayikoresha nk’akanyundo ndetse ngo yamuturikanye arimo kuyihondesha imyumbati.

Agira ati: “Kubera uburyo yari yamukomereke bukabije uwo mukecuru yagejejwe mu bitaro bya Gitwe ahita yoherezwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye”.

Ngo hashingiwe mu makuru make uwo mukecuru yatanze ndetse hakarebwa na bimwe mu bice by’iyo gerenade byasigaye aho yaturikiye harimo kwemezwa ko icyo gisasu cyari icyo mu bwoko bwa gerenade bita Stick.

Chief Supertendent Hubert Gashagaza umuvugizi wa polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo arasaba abantu bose kwirinda gukinisha ibintu byose babona batazi.

Muri icyo kiganiro yavuze ko mu gihe cyose umuntu abonye ikintu atazi agomba kugira amakenga ndetse akihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zimwegereye ngo kuko hari ubwo aba ari igisasu kikamuhitana cyangwa se kikamusigira ubumuga.

Amakuru inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Nyanza zikomeje guhurizaho n’uko uwo mukecuru utuye mu mudugudu wa Nyakabungo mu kagali ka Nkomero atari azi ko icyo yitaga inyundo ari igisasu gishobora kuba cyanamuhitana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yihangane igisasu kirica kikamugaza"hakwiye ubukangurambaga ku bisasu"

matin yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Murakoze ariko nanone biratangaje kumva uyu Mubyeyi yitiranya Grenade n’umuhini wo guhonda imyumbati...mudusobanurire neza

anonymous yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Yoo yihangane disi umukecuru ubundi yagize amahirwe iyi stick ni imwe bita inshinwa ubusanzwe igira ubukana cyane nta muntu ijya isiga amahoro irakwica

Alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Hakenewe imbaraga nyinshi mu gukangurira abantu kwirinda ibisasu kuko biracyanyagiye hirya no hino mu gihugu.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka