Abarimo batatu bo kuri iri shuri rya Rwimiyaga bafashwe mu ijoro ryo kuwa Kane bigisha isomo ry’ubugenge ari naryo ryagombaga gukorwa mu cyiciro rusange (Tronc Commun), kuri uyu wa Gatanu tariki 1/11/2013.
Gusa bose uko ari batatu bahakana ko batigishaga ikizamini, ahubwo ko basobanuriraga abanyeshuli n’ubundi ibyo babigishije.
John Kazoora, yemera ikosa ryo kwigisha ayo masaha ariko agahakana ko nta kizamini bari bafite. By’umwihariko we asanga nta mwarimu wakwibira umunyeshuli ikizamini, kuko ari ukumwica mu bwonko.
N’ubwo avuga ibi, ariko bamwe mu barimu bafatiwe hafi n’ishuli ryisumbuye rya SOPEM-Rukomo, bagiye kugurisha ikizamini ku mwarimu wigisha kuri iri shuli ari nawe wahamagaje abashinzwe umutekano bakabata muri yombi.
Aba barimu bafashwe biyemerera icyaha bakagisabira imbabazi, dore ko ngo bari bagamije kugera ku musaruro ushimishije n’ubwo nabo bemera ko ari ikosa.
Kenneddy Tugume wigisha ETP-Nyarurema, ari nawe waguraga ibi bizamini akabizanira abandi barimu n’abanyeshuli, yemeza ko intego bari bafite ari ugutsindisha.
Uyu mugabo kandi yemeza ko yanahawe ibizamini by’imibare n’amateka byose byamaze gukorwa kandi ngo ibyabajijwe n’ibyo yaguze ntaho bitandukaniye, uretse icy’uyu munsi atari yakaroye.
Kuba byasaga rero bituma bamwe mu babyeyi bashinja abategura ibi bizamini kuba aribo babisakaza.
Umwe muri bo utifuje ko izina rye ryatangazwa, asanga harimo bamwe mu bakozi b’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) agashami gashinzwe ibizamini, babigurisha abarimu nabo bakabigeza ku banyeshuli kubera inyungu z’amafaranga no gutsindisha.
Abandi barimu babiri nabo bafatanywe ikizamini cy’ubujyenge, umwe yigisha ETP-Nyarurema, undi yigisha ku rwunge rw’amashuli rwa Rwebare byose byo mu murenge wa Gatunda.
Batatu muri batanu bafashwe bakomoka mu gihugu cya Uganda.
Senior Spt. Njangwe J.M, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’u Burasirazuba asaba abarezi kwirinda ibyaha nk’ibi, kuko uretse kuba byangiza urubyiruko aribo bayobozi b’ejo uhamwe nabyo ahanwa n’amategeko.
Si ubwa mbere mu karere ka Nyagatare hagaragaye iki kibazo cyo gukopeza. Umwaka ushize abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta mu kiciro rusange ku rwunge rw’amashuli rwa Rwimiyaga n’urwa Tabagwe, bamwe muri bo amanota yabo ntiyasohotse kubera ko REB yari yamaze kumenya ko bakopejwe ibizamini.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
kubijyanye na abanyeshuri bataruka, byagombye kuba byiza habayeho igenzura rya dosiye ya buri munyeshurim indangamanota ze uko ari itandatu cg itatu ukurikije icyicyiro akora, hakabaho farde ya buri munyeshuri cg hagakoreshwa ya Database ya school managment
ndabashimiye kuri kariya kazi keza, ahubwo mugenzure n’uko ibizamini birindwa, abashinzwe uburezi,ubutaha abanyeshuri ba ririya shuri bazashirwe mu ma centre ya kure kandi batandukanyjwe: disperse kandi n’abarimu baho ntibahabwe surveillance
yewe nubundi bariya bapolice ntibacunga muma local kuko usanga harabarimu abanyeshuri bababifuzako yazamuri local yabo kuko ababwira rimwenarime ugasanga bajyamuri w.c ukobashaka yewe harababigenderamo
ese ubundi babababivanyehe?hagenzurwe mu buyobozi bukuru,DIRECTEUR W’IKIGO, USHINZWE UBUREZI KU MURENGE,KU KARERE nabo babibazwe kuko mwarimu ntiyabirota.
ok muri make abo barimu ba rwimiyaga barazira ubusa kuko nibisazwe ahubwo head master phocas niko kamenyero ahubwo kuki we mutamufata ngo mumubaze ibyo ybabaye kuko ntabwo abarimu bakora ibyo atazi asazweakopeza gusa nukwica abana ngo arashaka icyubahiro.