Kaminuza n’andi mashuri bikwiye kongera ingufu mu mikino

Mu gikorwa cyo gutangiza siporo ya bose ku rwego rw’intara y’uburasirazuba cyatangirijwe mu karere ka Nyagatare, uhagarariye imikino imikino muri minisiteri ya siporo n’umuco, Bugingo Emmanuel, yasabye kaminuza n’andi mashuri makuru mu gihugu kwimakaza ndetse bikongera ingufu mu mikino ngororamubiri.

Uyu muyobozi yavuze ko yasanze mu karere ka Nyagatare hari impano zidakwiye gupfushwa ubusa, ubwo yakurikiraga umukino wahuje abana bakinana babarizwa muri Nyagatare Football Training Center, anasaba ko ibigo na za kaminuza zakongera ingufu mu mikino kugirango itere imbere.

Mu gutangiza iyi siporo ya bose mu karere ka Nyagatare, byatangijwe n’abitabiriye iki gikorwa bakoze urugendo ruva ku kibuga cya Kaminuza y’Umutara Polytechnic banyuze mu mujyi wa Nyagatare bagaruka ku kibuga.

Bugingo Emmanuel waje uhagarariye Minisiteri ya Siporo n’umuco, yavuze ko bishimiye gutangiriza iyi gahunda mu karere ka Nyagatare anagaruka kuri gahunda yo kubaka Stade ya Nyagatare.

Uhagarariye amasomo muri kaminuza y’umutara Poytechnic, Dr. Ndabaga Eugene, yavuze ko impamvu za kaminuza zidatera imbere mu mikino ari ukubera imyumvire y’abanyeshuri ndetse n’amikoro n’ubwo bo bagerageza kwitabira.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, SAbiti Atuhe Fred, yavuze ko gukora siporo ari umuti anagaruka kuri gahunda bafite mu minsi iri mbere aho bashaka kuzajya bategura amarushanwa atandukanye muri siporo.

Usibye iyi siporo ya bose yabaye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 20/10/2013, habaye n’umukino w’abakozi ba kaminuza bahuye n’abakarere mu rwego rwo kwishimira icyo gikorwa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka