IPRC East yatangiye ubukangurambaga mu rubyiruko bwo kwihangira imirimo

Ishuri ry’ubumenyi ngiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) batangije igikorwa cyo gukangurira kwihangira imirimo rukava mu bushomeri.

Binyuze mu kwiga umwuga ndetse no kubyaza umusaruro ibyo wize udategereje ko Leta iguha akazi ni bwo butumwa abanyeshuri biga mu ishuri ry’ubumenyi ngiro mu ntara y’Iburasirazuba bahawe ndetse banerekwa uko babigeraho.

Ubu bukangurambaga bwabaye tariki 16/11/2013 bwatangijwe n’urugendo rwakozwe n’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’iri shuri bazengurutse umugi wa Kibungo bitwaje ibitambaro byanditseho amagambo akangurira urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu kwiga imyuga.

Abanyeshuri biga imyuga bavuga ko guhugurwa kenshi bizatuma bavamo ba rwiyemezamirimo mu myuga bakora.
Abanyeshuri biga imyuga bavuga ko guhugurwa kenshi bizatuma bavamo ba rwiyemezamirimo mu myuga bakora.

Abanyeshuri biganjemo abiga umwuga mu gihe gito (amezi atandatu) babajije ibbazo bitandukanye bigaragara nk’imbogamizi mu kwihangira umurimo mu rubyiruko.

Ibi bibazo wasangaga akenshi bishingiye kuburyo bwo gukora imishinga ibyara inyungu, aho bavugaga ko badasobanukiwe naho bashobora kugana bakabona ingwate z’inguzanyo.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu RDB yabasubije ko u Rwanda rushyira imbere kwihangira imirimo binyuze mu rubyiruko ndetse muri urwo rwego ngo uburyo bwo kwandikisha imishinga ku bashoramari byororohejwe cyane.

Yagize ati « Mu Rwanda tworohereza abashaka gukora ubucuruzi ndetse n’abashoramari ubu umushinga wawe mu gihe cy’amasaha make uba warangije kuwandikisha maze ukaba wahita utangira business yawe. Hari aho mu bindi bihugu usanga bigutwara amezi ndetse n’umwaka. »

Umuyobozi wungirije muri IPRC East, Habimana Kizito, we yavuze ko ubukangurambaga bwatangijwe muri iri shuri buzakomeza igihe cyose ndetse ko hazanashingwa clubs zo kwihangira imirimo muri iki kigo kugirango abanyeshuri barusheho kubimenya no kubikunda.

Ubukanurambaga babukoraga bazenguruka umugi.
Ubukanurambaga babukoraga bazenguruka umugi.

Yagize ati « Hagiye gutangira gahunda ihoraho ya buri cyumweru aho aba banyeshuri bazajya bahuzwa basobanurirwe amahirwe bafite mu mwuga wabo yo kuba bakihangira imirimo. Ibi bizatuma abaharangiza bazajya bahita bavamo abikorera».

Amashuri y’ubumenyi ngiro ari gushyirwamo ingufu mu Rwanda kuko agaragara nk’ayakihutisha iterambere ndetse akanagabanya umubare w’ubushomeri.

Imbogamizi zikigaragara muri ibi bigo by’ubumenyi ngiro nuko usanga umubare w’abakobwa bayitabira ukiri muke ugereranije n’uw’abahungu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DUKUNZE KUMVA KO HARI IBIGEGA BYA LETA BYISHINGIRA ABANTU(URUBYIRUKO NABANDI BOSE)KUBIJYANYE N’INGWATE IGIHE BAGUZA Frws ya BANK.
MURUSHEHO KUDUSOBANURIRA UKO TWACONTACTANA NABYO GAHUNDA YABYO IGEZWE MUBYARO HOSE(IMIRENGE)

NB:Turabizi ko kuguza bank ari uburenganzira bwa buri wese yaba yujuje ibisabwa guhabwa inguzanyo bikaba itegeko ariko mubisabwa ingwate ni IKIBAZO gikomeye,naho ibitekerezo turabifite mudufashe.
MURAKOZE

vedate Rutaganira yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka