Bugesera: Abanyeshuri bo ku ishuri rya Nyirarukobwa barasaba kujya bagaburirwa mu kigo

Abanyehuri biga ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa riherereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, barasaba ubuyobozi bw’icyo kigo kujya bagaburirwa mu kigo kuko ngo gutaha bibaviramo kudatsinda neza mu ishuri.

Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu banyeshuri biga mu myaka isoza amashuri abanza, bemeza ko abenshi muri bo bataha kure, n’abatashye ugasanga bakoresha igihe kirekire bagaruka ku ishuri bibaviramo gucyererwa.

Umwe muri bo yagize ati: “Turasaba ubuyobozi kudufasha tukajya tugaburirwa mu kigo, aho gutaha kujya kurya mu rugo, gutaha biratugora dore ko hafi ya twese dutaha kure cyane.”

Akomeza avuga ko baramutse bahawe amafungura mu kigo bagatahira rimwe saa kumi n’imwe byabafasha mu myigire yabo ya buri munsi.

Mu rugendo bakora abenshi bakoresha isaha yo kugenda n’indi yo kugaruka, izo ngendo zose bakazikora biruka. Bakemeza ko n’ibyo barya ntacyo bibamarira kuko babirya badashyize umutima hamwe, nk’uko bakomeje babivuga.

Ikigo cy'ishuri ribanza cya Nyirabukobwa.
Ikigo cy’ishuri ribanza cya Nyirabukobwa.

Ngo hari n’abo usanga bagiye guhinga hakabura umuntu wasigaye mu rugo ngo atekere abanyeshuri, bagasubira ku ishuri ubusa.

Antoinette Yankurije, umuyobozi w’icy’ikigo, atangaza ko bigeze kubikora bakajya batekera abanyeshuri ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye (PAM) ariko kuri ubu ngo byararangiye.

Ati: “Aba bana bari barabimenyereye kurira ku ishuri nyuma rero biza guhagarikwa mu rwego rwa gahunda ya Leta, gusa kuva byahinduka abana basigaye bakererwa cyane, n’umusaruro mu ishuri waragabanutse.”

Gusa uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyo aba bana bakererewe umwarimu ntabwo abategereza, ahita akomeza amasomo, uwo munyeshuri wakererewe afite byinshi aba yahombye.

Nyirarukobwa Primary School ni ishuri riherere mu karere ka Bugesera rikaba rigizwe n’abanyeshuri bagera kuri 805. Iri shuri rimaze imyaka igera kuri 34 kuva ryatangira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka