MINEDUC yashimye Airtel ku ubufasha itanga mu burezi

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yishimiye inkunga y’ikigo cy’itumanaho cya Airtel, cyiyemeje kujya gitanga ubufasha bwa buri mwaka bwo gusana no kongera iby’ibanze bikenerwa ku mashuri, gihereye ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa mu karere ka Bugesera.

MINEDUC ishima inkunga ya Airtel n’abandi bose batanga ubufasha bugaragara ku baturage, nk’uko ari inshingano z’abashoramari abo ari bo bose, zo guteza imbere imiryango ituye ahantu bashoye imari (Corporate Social Responsibility).

“Ingororano namwe muzabona ni uko mubaye inshuti zihoraho z’abana n’ababyeyi kuri iri shuri, aho batazemera ifatabuguzi ry’ibindi bigo by’itumanaho. Ibi kandi biraha somo abandi bashoramari”, nk’uko Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ry’uburezi muri MINEDUC, Erasme Rwanamiza yabwiye ubuyobozi bwa Airtel.

Umuyobozi mukuru wa Airtel muri Afurika, atanga impano z'ibicuruzwa bya Airtel kuri bamwe mu barezi n'abana bo ku kigo cya Nyirarukobwa.
Umuyobozi mukuru wa Airtel muri Afurika, atanga impano z’ibicuruzwa bya Airtel kuri bamwe mu barezi n’abana bo ku kigo cya Nyirarukobwa.

Iki kigo mpuzamahanga gicuruza itumanaho kimaze amezi 18 gikorera mu Rwanda, cyasannye inyubako z’ishuri ribanza rya Nyirarukobwa ryari rishaje, cyubakisha ibigega bifata amazi, ndetse gikoreshereza iryo shuri intebe nshya abana bicaraho; byose ngo bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.

Airtel yemeye kandi gusiza ikibuga cy’iryo shuri no kuryubakira uruzitiro, n’ubwo ryo risaba no kongererwa ibyumba abana bigiramo ngo bidahagije.

Ubwo yari amaze gutaha ibikorwa bishya by’ishuri ribanza rya Nyirarukobwa kuri uyu wa kabiri tariki 29/10/2013, Umuyobozi mukuru wa Airtel muri Afurika, Christian Manuel De Faria yagize ati: “Buri mwaka tugomba kugira ishuri nk’iri mu Rwanda dutera inkunga”.

Abayobozi n'ababyeyi muri Bugesera bakiriye inkunga ya Airtel.
Abayobozi n’ababyeyi muri Bugesera bakiriye inkunga ya Airtel.

Ishuri ribanza rya Nyirarukobwa ryashinzwe mu mwaka w’1979, rigizwe n’ibyumba 11, rikaba ryigamo abana 805 bo mu kiburamwaka n’amashuri abanza. Riri mu kagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IBARINDE BOSS

UMUWIPAMPA yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka