Abahindi bashinze Kaminuza mu Rwanda yigisha ubumenyi buhanitse bukoreshwa mu nganda

Kaminuza ya Pune yo mu Buhindi yatangije ishami ryayo i Kigali ryitwa Singhad Technical Education Society (STES), ryigisha ubumenyi buhanitse mu icungamari n’imirimo itandukanye yo mu nganda, harimo ubwubatsi, gutanga ingufu, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubuhanga mu bukanishi, mu buhinzi n’ibinyabuzima.

Ubwo yari abajijwe impamvu Abanyarwanda bajya kwiga amasomo yo ku rwego ruhanitse cyangwa rw’ikirenga mu mahanga, bakagaruka ntibagire icyo bahindura ku mibereho mibi iri mu gihugu cyabo, Dr. A.B. Kanase-Patil wo muri STES yagize ati: “Ni ikibazo cyo kudahuza ibyo wiga n’imibereho ya buri munsi y’abantu”.

Ubuyobozi bwa STES ngo bwamenye ibikenewe mu Rwanda kugirango igihugu kizamure ikigero cy’ubukungu n’imibereho y’abaturage, aho ngo abigishwa bashobora kuzafatanya n’abandi gushinga inganda zijyane n’ibyo biga, kandi hagati aho bakaba bunganira imirimo yo kongera ubukungu, nk’uko Perezida wa STES-Rwanda, Nzitonda Kiyengo yabitangaje.

Icyumba cyigishirizwamo kuba enjeniyeri (engeneer) mu bukanishi.
Icyumba cyigishirizwamo kuba enjeniyeri (engeneer) mu bukanishi.

“Icyo tugamije ni ugushinga inganda, nyuma y’uko abanyeshuri bacu barangije amasomo mu Rwanda, bakajya kwitoza imirimo mu nganda zo mu Buhindi; bazagaruka bagakora mu nganda zizaba zirimo gushingwa”, nk’uko Nzitonda yakomeje abisobanura.

Ati: “Biratangaje kubona mu bwubatsi bugezweho nta Banyarwanda benshi dufite, wajya mu buhinzi ugasanga ababikora bakirwana no kubona ibibahaza bonyine, wajya mu bukanishi ugasanga turacyatumiza imashini zifunze (zikaza ari nke), kandi hagombye kuza ibyuma (pieces) bakabiteranyiriza hano kugirango tubone umusaruro mwinshi”.

Yavuze ko STES izakemura ikibazo cy’amashanyarazi, aho ngo bashobora kuyakura ku muyaga, izuba n’ingomero z’amazi; hamwe no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi no kuwuhunika, gukora imiti n’ibikoresho bitandukanye bikoresha amashanyarazi, ndetse no gukora za porogaramu za mudasobwa (software) zikoreshwa mu mabanki n’ahandi.

Abigisha muri STES batangije iyi Kaminuza mu Rwanda, babanje kugaragaza akamaro k'ibyo bigisha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.
Abigisha muri STES batangije iyi Kaminuza mu Rwanda, babanje kugaragaza akamaro k’ibyo bigisha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor/licence) ngo gitangwaho amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 800 y’u Rwanda ku mwaka, naho icya kabiri (masters) kikishyurwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi 150, nk’uko Umuyobozi wa STES- Rwanda yibitangaje.

STES ni ishami rya Kaminuza ya Pune yo mu Buhindi, ngo rikaba rije gukorera mu Rwanda, nyuma yo kubona hari Abanyarwanda benshi bajya kuryigamo mu Buhindi, ku giciro kibahenze cyane cy’ingendo, nk’uko bisobanurwa na Nzitonda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ayo mahugurwa azaba ryari?

alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

iyi kaminuza iri gukorera hehe muri kigali?

emmy yanditse ku itariki ya: 26-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka