Burera: Ubuyobozi bwahigiye kuzubaka “Dortoire” yo muri E.S. Kirambo yakongotse

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu mihigo y’umwaka 2013-2014 bazubaka “Dortoire” y’abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya E.S. Kirambo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.

Mu mpera z’umwaka wa 2012 nibwo iyo “Dortoire” yararagamo abanyeshuri b’abahungu 194 yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, ihiramo ibikoresho byose by’abanyeshuri bakoreraga ibizamini muri icyo kigo.

Kuva icyo gihe ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya E.S.Kirambo bwasabye ubufasha hirya no hino kuko nta bushobozi bari bafite bwo kubaka iyo dortoire, dore ko ibyangijwe n’iyo nkongi bibarirwa muri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwatangaje ko buzafasha icyo kigo kuburyo umwaka w’imihigo 2013-2014 uzarangira iyo “dortoire” yararangiye kubakwa.

Mu mpera z'umwaka wa 2012 dortoire y'abahungu biga muri ES Kirambo yarahiye iba umuyonga ni ibyari birimo byose.
Mu mpera z’umwaka wa 2012 dortoire y’abahungu biga muri ES Kirambo yarahiye iba umuyonga ni ibyari birimo byose.

Hari ikizere ko iyo “dortoire” izubakwa ikarangira kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyabahaye [E.S.Kirambo] inkunga ya miliyoni 40 z’amafaranga y’ u Rwanda; nk’uko Serugendo Victor, umuyobozi w’icyo kigo, abitangaza.

Uyu muyobozi avuga ko muri icyo gihe iyo “Dortoire” itari yubakwa abanyeshuri bayiraragamo babashyize mu yindi “dortoire” maze bararana na bagenzi babo.

Ikindi ni uko tariki ya 22/09/2013 iki kigo cyongeye kwibasirwa n’ibiza aho imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye maze igasakambura ibyumba by’amashuri bigera ku 10 ndetse isakambura inzu y’isomero (Biblioteque), “dortoire” y’abakobwa ndetse n’inzu y’ikoranabuhanga rya mudasobwa (Lab).

Ibi byatumye zimwe muri mudasobwa, zari ziri muri “Lab” ahasakambutse, zangirika; nk’uko ubuyobozi bw’icyo kigo bubihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka