Nyabihu: Abazarangiza amashuri yisumbuye uyu mwaka barashishikarizwa kuzitabira itorero

Kuva tariki 14-24/10/2013, mu karere ka Nyabihu hatangiye igikorwa cyo gushishikariza abana barangije amashuri yisumbuye ku bigo 14 kuzitabira itorero ry’igihugu ngo bakomeze gutozwa umuco, ubupfura n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda.

Ibi kandi bizagendana n’inama z’abaturage mu mirenge itandukanye bashishikariza ababyeyi bafite abana barangiza amashuri yisumbuye kuzagira uruhare rukomeye bakabashishikariza kwitabira itorero; nk’uko bisobanurwa na Bakunduseruye Jacqueline ushinzwe itorero i Nyabihu.

Uhagarariye itorero mu karere ka Nyabihu, Bakunduseruye Jacqueline.
Uhagarariye itorero mu karere ka Nyabihu, Bakunduseruye Jacqueline.

Ikindi ababyeyi n’abaturage bazashishikarizwa ni ugufasha abana mu kurangiza kwesa imihigo baba bahize mu itorero babaha umwanya, kuko bayesereza hirya no hino mu mirenge aho batuye bakora ibikorwa binyuranye bifitiye akamaro abaturage bijyanye n’ibyo bahize.

Binyuze mu itorero, abana bahabwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda bityo bikabatera kubizirikana, bagakura bakunda igihugu birinda icyabatandukanya cyose n’icyabacamo ibice ndetse bagaharanira kucyubaka.

Ibi bituma babasha kwitwara neza mu buzima busanzwe baba bagiye kwinjiramo, bakabera intangarugero abo basanze yaba mu ngo iwabo ndetse no mu kazi bajyamo cyangwa se no mu mashuri ya za kaminuza ku bakomeza.

Umwaka ushize, Intore zo mu karere ka Nyabihu zakoze ibikorwa bitandukanye by'iterambere.
Umwaka ushize, Intore zo mu karere ka Nyabihu zakoze ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Biteganijwe ko kuwa 17 Ukwakira 2013, igikorwa cyo gushishikariza abana kwitabira itorero ry’igihugu kizatangirizwa i Nyabihu mu ishuri rya Rambura Garçon, hamwe mu hakunze gutangirwa amasomo igihe abanyeshuri barangije ayisumbuye baba bari mu itorero.

Itorero ry’igihugu ku banyeshuri barangije ayisumbuye ni ikintu k’ingenzi buri munyeshuri agomba kwitabira; nk’uko Ngaboyimanzi Claude umwe mu ntore z’inzirakurutwa z’akarere ka Nyabihu, yabidutangarije ubwo twaganiraga nawe hasozwa ibikorwa by’itorero umwaka ushize i Rambura.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka