Kuyobora abana mu byo bashoboye kwiga biracyari inyuma mu Rwanda

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda iratangaza ko gufasha abakiri bato gukurikira amasomo abereye n’ubushobozi bwabo bikiri hasi mu Rwanda. Ariko ikemeza ko hari gahunda igiye gutangira izajya ifasha buri munyeshuri gusobanukirwa n’ubushobozi bwe akiri mu mashuri yo hasi.

Ibi minisitiri Minisitiri w’Uburezi yabitangarije imbere ya Sena kuri uyu wa Kabiri tariki 12/11/2013, ubwo yayigezagaho gahunda z’uburezi no ku bindi bibazo bimaze iminsi bivugwa biturutse kuri burusi no ku itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2013.

Abarimu basabwa kujya bafasha abanyeshuri kumenya ubushobozi bwabo no kubafasha kubuyobora
Abarimu basabwa kujya bafasha abanyeshuri kumenya ubushobozi bwabo no kubafasha kubuyobora

Mu Rwanda haracyagaragara isaranganya mu mashami anyuranye yigishwa mu mashuri, ahanini hagendewe ku manota umunyeshuri aba yagize. Ubundi hakanagenderwa ku mahirwe umunyeshuri ashobora kugira akisanga mu ishami yifuzaga nyamara nta manota yaryo yari afite.

Gusa abahanga mu by’imyigire bemeza ko ibi bihabanye n’amahame y’uburezi, avuga ko umwana agomba kwiga akurikije ubushobozi bwe, ndetse abarezi bakanamufasha gutahura ibyo ashoboye.
Ibyo bimworohereza mu myigire kandi akenshi bikanamugirira akamaro kuko ibyo yiga abikora abikunze atari uko babimuhatiye.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta, yemeza ko iki kibazo gikomeye koko ariko ko guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri minisiteri y’Uburezi MINEDUC yatangiye kugicyemura aho igiye gushyiraho ibigo bishinzwe kuyobora abanyeshuri mu kumenya ibijyanye n’ubushobozi bwabo.

Abanyeshuri bakeneye uburyo bunoze bubafasha kumenya ibyo bakwiye kwiga
Abanyeshuri bakeneye uburyo bunoze bubafasha kumenya ibyo bakwiye kwiga

Agira ati: “Abana bacu ntago bafashwa bihagije muri ubu buryo. Ubundi hakwiye kumenywa ngo umwana ariga iki? Azakora iki? Ese amahirwe bizamuha ni ayahe? Kugira ngo abashe guhitamo ibyo aziga ashingiye kuri ibyo byose, akabisobanukirwa neza akajya kwiga ibyo ashoboye ariko azi neza aho bizamuganisha.”

Mu gucyemura iki kibazo, ngo hashyizweho gahunda bita career guidance zibarizwa mu mashuri makuru, ariko ngo hari isoko ryatangajwe kugira ngo n’iyo gahunda itangire mu mashuri yisumbuye.”
Bimwe mu byifuzo byatanzwe n’abasenateri ni uko iyo gahunda itahagararira mu burezi gusa, ahubwo ko ikwiye kugezwa no mu myuga kugira ngo abakiri bato bajye bakura bazi ibyo bashoboye bibafashe kubikurikira.

Kuba imyuga igishyirwamo abanyeshuri bagize amanota macye biri mu bituma ikomeza kurebwa nk’aho ari iyigwa n’abaswa. Ibyo bigatuma abanyeshuri benshi bayihunga ndetse bakanagaragaza ku mugaragaro ko batayishimiye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka