Siminari nto ya Zaza yemeye kujya yakira abarangije icyiciro rusange bavuye ahandi

Bwa mbere mu mateka seminari into yitiriwe mutagatifu Kizito y’i Zaza yatangaje ko umwaka utaha wa 2014 izatangira kwakira abanyeshuri babishaka bavuye mu yandi mashuri barangije icyiciro rusange (Tronc-Commun).

Munsenyeri wa diyosezi Gatorika ya Kibungo, Mgr Kambanda Antoine, yatangaje ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko abanyeshuri benshi batangiye muri iri shuri bahita bakomeza mu ya Leta igihe atsinze ibizamini bya tronc-commun.

Ubusanzwe amashuri ya seminari yashyizwweho na kiliziya gatorika agamije ko abayigamo bategurwa kuzaba abapadiri ariko igihe babishatse nta gahato.

Mgr Kambanda Antoine, umushumba wa diyosezi ya Kibungo iri shuri riherereyemo ubwo yavugaga ku mpamvu bemeye gufata abanyeshuri batatangiriye mu seminari kandi bitabagaho yavuze ko bagirango n’abandi bacikanwe bafite umuhamagaro bahabwe amahirwe.

Yagize ati “Hari abanyeshuri baba bafite ubushake bwo kwiha Imana ariko ntibabashe kwiga mu maseminari ndetse ugasanga bamwe bakomeje seminari nkuru bavuye mu mashuri asanzwe. Ni ukubaha amahirwe yo gutangira gutozwa kare iyo nzira yo kwiha Imana.”

Mgr Kambanda Antoine umushumba wa Diyosezi gatorika ya Kibungo.
Mgr Kambanda Antoine umushumba wa Diyosezi gatorika ya Kibungo.

Uyu mushumba akomeza avuga ko indi mpamvu yatumye bemera kwakira aba banyeshuri aruko mu myaka ya kane wasangagamo abanyeshuri bake cyane kuko abenshi mu bahatangiraga bageraga mu mwaka wa gatatu bakigendera.

Abakiristu gatorika bafite abana babo mu iseminari basabwe ko bajya bashishikariza abana babo kuziha Imana baba abapadiri kuko ngo kuba abenshi bava mu seminari byaba bituruka ku babyeyi bababo batabashishikariza kuziha Imana.

Bamwe mu banyeshuri bigaga muri seminari bahavuye bavuga ko babitewe nuko iri shuri kuhiga bisaba kuba umuhanga kuko ngo bakanira cyane ndetse bakanasibiza bityo abo basibije bakigira ahandi.

Umwe mu barimu bigisha muri iri shuri twaganiriye yavuze ati “Kiriya kigo abana barabakanira mu gihe ahandi muri Leta gukanira cyane no gusibiza ubona bisa n’ibitakibaho. Iyo umwana yigereye mu wa gatatu agatsinda tronc-commun ahita yigendera aho badakanira cyane.”

Ibigo by’abihayimana birimo na seminari bikunda kuza ku isonga mu gutsindisha mu bizamini bya Leta. Ababyeyi benshi usanga bakunda ibi bigo ngo kuko uretse n’ubumenyi bahakura ngo batozwa displine ikomeye ndetse bakahakura ubukiristu.

Nubwo ariko habayeho igisa no kudohora bakemerera n’abandi bigaga mu yandi mashuri yo hanze, ngo kugirango wige muri seminari kuri aba bazaza muwa kane ngo ugomba kuba uri umukirisitu gatorika ufatika utaraguye ndetse ukazana n’icyemezo cyuko wari ufite imyitwarire myiza aho wigaga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Non.no nooooo. sinemeranya nudhaka ko havaho classe de chat mu iseminari pcq ça fait partie de la formation.

Gaston yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

nubwo hari ibindi biri kwirengagizwa abayobozi ba seminali batekereze nokugihe gikoreshwa muri etude kuko umwana wo mu iseminali igihe cyose usanga ari muri activities zitwara igihe kinini kurusha icyo yakamaze muri etude icyo dusaba:reduce hours of class de chant
bakongera igihe cya etude kandi bakareka igihe umunyeshuli agiriye muri etude akayiviramo igihe ashakiye kuko abanyeshuri baba bafite strategies zitandukanye zo kwirwanaho kubijyanye namasomo yabo uburyo ategurwa.
bigaragara ko level umuntu aba ajyanye muri seminali nto ya zaza uko agenda amarayo imyaka myinshi igenda igabanyuka . nikibazo cyo kwigaho.

phocas yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ni byiza. Ndabona igisigaye ari ukwakira n’inkumi. Gender.oyeeeeee.

gaston yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Ni byiza,ariko abazajyayo bajye babitekerezaho ntibazahubuke ngo ni uko batsindisha,burya abatsinda baba ari nka 30% ryabo batangiranye.abandi barabirukanye.birumvikanako abagatsinzwe baba barabirukanye.nizemo ariko iyo ababyeyi batankanira sinari kuharangiriza.uzi gusibira abo warushije amanota bakimuka ngo ni uko ufite echeque 1 birababaza!!?????

alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

kugirango wige muri seminari kuri aba bazaza muwa kane ngo ugomba kuba uri umukirisitu gatorika ufatika utaraguye ndetse ukazana n’icyemezo cyuko wari ufite imyitwarire myiza aho wigaga. - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article14122#sthash.DDdz1tCV.um5o7bgI.dpuf

carine yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

urebye igihe cyari kigeze ko hagira igikorwa, usibye ko kubemerera byonyine bidahagije, ahubwo hakwiye kugira nibindi bihinduka kugira ngo ireme ry’uburezi bazahabwa rizangane niryo twahakuye, naho iya KIZITO turayemera kuko baduhaye uburere budufasha aho turi ubu.

AIMA yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

OYA! Ibyo si byo musenye

Paul yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Iyi nkuru irashimishije. Ndetse turifuza ko n’andi Maseminari mato yatangira kwakira abana barangije Tronc commun mu mashuri asanzwe, naho ubundi abana bacu bari bafite agahinda pe! Natwe ababyeyi byajyaga bitubabaza!

Uwimana yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka