Ngororero: Imbuto Foundation n’ababyeyi bariga ku gukumira gucikiriza amashuri kw’abana

Nyuma y’amezi 4 umushinga Imbuto Foundation utangije gahunda ya “mubyeyi terintambwe Initiative” igamije guca ikibazo cy’abana bata amashuri, ubu uwo mushinga urimo kuganira n’ababyeyi ku mpamvu zitera abana guta ishuri no kuzikumira.

Ibyo biganiro birimo kwitabirwa n’abayobozi ba za komite z’ababyeyi ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bigera ku 114 byo mu karere ka Ngororero, bikaba bizamara igihe cy’iminsi ibiri.

Haraganirwa ku ruhare rwa buri rwego rufite uruhare rw’ibanze mu myigire y’umwana, aho umwana ubwe afatwa nk’uwa mbere mu kwitabira ishuri ariko akaba akikijwe n’izindi nziga 3 kandi zimurusha ububasha ariko zishobora gutuma ata ishuri arizo: umuryango umwana avukamo, ishuri yigamo hamwe n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ababyeyi bitabiriye ibiganiro bazageza ubumenyi kuri bagenzi babo.
Ababyeyi bitabiriye ibiganiro bazageza ubumenyi kuri bagenzi babo.

Nsengiyumva Emmanuel, umwe mu babyeyi bitabira ibyo biganiro avuga ko bahungukira byinshi nko kwita ku burere bw’umwana kuva agisamwa kugera afite imyaka 6, kuko uko yarezwe muri icyo gihe aribyo bimukundisha cyangwa bikamwangisha ishuri.

Ababyeyi kandi banavuga ko ubunararibonye basangizwa n’abafite ubumenyi mu by’uburezi bw’abana bato buzabafasha gutahura ibimenyetso bigaragaza ko ashaka guta ishuri maze bakabikumira hakiri kare, ndetse no kwiyumvamo ubuyobozi kuri abo bana.

Imibare igaragazwa n’abajyanama b’uburezi 73 bo mu tugari 73 tugize akarere ka Ngororero, igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa Nzeri, abana bagera 500 aribo bataye ishuri mu karere ka Ngororero, ariko abagera ku 1300 bamaze kurisubiramo kubera ubujyanama.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka