Ruhango: Umunyeshuri ntarimo gukora ibizamini bya Leta nyuma yo gukora impanuka

Tuyisenge Theonime w’imyaka 19 y’amavuko ntarimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nyuma yo gukora impanuka yatewe n’umuvuduko w’imodoka tariki 04/11/2013.

Byari mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo uyu munyeshuri yambukiranyaga umuhanda ava mu mujyi wa Ruhango ajya ku ishuri rya Lycee de Ruhango aho yakoreraga ibizami.

Yahise akubitana n’imodoka ya Volcano Express ifite purake RAB 194 Q imukomeretsa bikomeye mu gice cyo mu maso. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima aho bamuvanye bamujyana mu bitaro bya Gitwe.

Karekezi ukuriye site ya Lycee de Ruhango aho uyu munyeshuri yakoreraga ikizamini cya Leta, avuga ko atakoze ikizami kuko yari ameze nabi. Ati “ikizamini bakimushyiriye ariko ntiyashoboye kugikora kuko bakimuhaye biramunanira”.

Tuyisenge yigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri rya Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango mu ishami rya HEG.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka