Ngoma: Abanyeshuri 51 batahuwe bibera mu baturage nyuma yo gutumwa ababyeyi

Abanyeshuri 51 biga muri ES.Kigarama bari bahawe igihano cyo kujya mu rugo iminsi irindwi bakagarukana ababyeyi babo kubera ko batorotse ikigo, batahuwe ko bikodesherezaga amazu iruhande rw’ikigo.

Aba banyeshuri bari bamaze igihe kigera ku minsi 11 birukanwe ubuyobozi bw’ikigo buziko bagiye iwabo kubera kugeza saa mbili zijoro bataragaruka. Ababyeyi babo nabo bari baziko bari ku ishuri batazi ko birukanwe.

Igiteye impungenge ni uko muri aba banyeshuri harimo n’abakobwa, nk’uko ubuyobzi bw’ikigo bwabitangaje.

Ubwo bamwe muri aba bakobwa babazwaga imbere y’ababyeyi babo aho babaga, wasangaga buri wese yaravugaga ko yabaga ku mukecuru ariko wamubaza amazina ye akavuga ko ngo atamuzi.

Ibi kubari bari muri iyi nama byagaragaraga ko babeshyaga ndetse hakibazwa aho aba bana babakobwa babaga,niba bari barafashe amazu bikodeshereza(geto) cyangwa niba batarabaga mu ngeso mbi.

Providence Kirenga, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage unafite mu nshingano n’uburezi, yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakabakurikirana kuko hari ingeso mbi bakunda kwishoboramo.

Yagize ati: “Nk’ubu hari ababyeyi wasangaga bavuga ngo yaranterefonnye arambwira ngo bamwirukanye,ariko ugasanga umubyeyi arabimenye ntakurikirane ngo amenye aho umwana we ari niba baramwirukanye. Mwikubite agashyi abana ni abanyu mubiteho.”

Ku ruhande rw’ababyeyi bari bahamagajwe ngo bige ku kibazo cy’abana babo bari birukanwe bakanga kugera mu rugo bakikodeshereza amazu.

Aba babyeyi bavuze ko abana babo bakoze amakosa akomeye yo gutoroka ikigo ndetse banirukanwa ntibagere mu rugo.

Umubyeyi umwe yagize ati: “Rwose abana bacu barakosheje cyane ,gutoroka ikigo banakirukanwa ntibagere iwabo,abana bo baratubeshyaga tukumva byoroshye,ariko rwose mugirire twebwe ababyeyi maze mubahe imbabazi bazakore ibizamini bya Leta.”

Nyuma yo gusaba imbabazi ababyeyi basomewe amategeko agenga ikigo maze babwirwa ko abana bahaweigihano kijyanye nuko amategeko y’ikigo abiteganya.

Nyuma yo gusaba imbabazi aba banyeshuri bategetswe guhita basubira mu kigo bakava muri utwo tuzu babagamo bikodeshereza banasabwa gutanga ibihumbi 20 buri muntu, acibwa uwamennye uruzitiro rw’ikigo atoroka, nk’uko amategeko yikigo abivuga.

Aba banyeshuri bafashwe ngo bari bagiye mu isoko ry’ahantu bita Kibungo, mu birometro hafi 10 uvuye ku kigo bageza saa mbiri z’ijoro bataraza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka