Gakenke: Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta basanga imibare yari yoroshye

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 22/10/2013, abanyeshuri 6723 barangiza amashuri abanza mu Karere ka Gakenke batangiye ibizamini bya Leta, ikizamini cy’imibare cyabimburiye ibindi byose ngo cyari cyoroshye.

Ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Nganzo kiri mu Murenge wa Gakenke, umunyamakuru wa Kigali Today yabashije kugera, nyuma gato ikizamini cy’imibare kirangiye, abanyeshuri batangaje ko ikizamini cyari cyoroshye bitewe nuko biteguye neza.

Umwe mu banyeshuri biga ku Ishuri ribanza rya Nganzo yagize ati: “ Ikizamini cyari cyoroshye kuko byose twari twarabyize.”

Abo bana bakomeza bavuga ko hari icyizere cy’uko n’ibindi bizamini bisigaye ari byo Social Studies, Ikinyarwanda, Icyongereza na STE bizaba na byo byoroshye kuko biteguye neza bakora ibizamini byatanzwe mbere.

Abana basohotse mu kizamini cy'imibare Ku Kigo cy'Amashuri Abanza cya Nganzo.
Abana basohotse mu kizamini cy’imibare Ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Nganzo.

Bamwe mu barezi batangaje ko bateguye abana kugira ngo bazatsinde ibyo bizamini bashakisha ahandi ibizamini bakoze ndetse n’amarushanwa (concours) atandukanye harimo ategurwa n’akarere.

Anastase Nizeyimana, Umuyobozi w’Ishuri rya Karuganda yagize ati: “Ubundi abana bo mu wa gatandatu nibo twitaho cyane, ikigo ubwacyo kigategura test [ikizamini] buri cyumweru, habaho amatesiti ategurwa na paruwasi hakiyongera n’ama-test y’akarere, tubona bifasirita abana n’ubumenyi bukiyongera.”

“Twagiye dushakisha ibizamini hirya no hino hari ibyo twakuye i Kigali… ikindi tugafata concours z’akarere twagiye dutanga mu myaka ishize nazo tukazibaha. Akarere kacu kiyemeje gutegura concours y’abanyeshuri buri gihembwe…. Bifasha abana babona uko ikizamini kiza kimeze hari n’igihe bagwa ku kibazo bigeze gukosorera mu ishuri,” uko ni ko Akineza Marie Chantal, Umuyobozi wa GS Gakenke Protestant yunzemo.

Abana bemeza ko imibare yari yoroshye.
Abana bemeza ko imibare yari yoroshye.

Ayo marushanwa yagize uruhare runini mu gutinyura abana no kumenya uko bitwara mu kizamini cya Leta.

Nk’uko twabitangarijwe n’umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke, Hakizimana Jean Bosco, nta kibazo k’ibikoresho bagize. Ikizamini cya Leta kizasozwa kuwa Kane tariki 24/10/2013, abana 6723 bo mu karere ka Gakenke nibo bateganyijwe kuzakorera mu masite y’ibizamini 29 mu Karere kose.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka