Karongi: Abanyeshuri bateye ibiti 200 ku nkengero z’umuhanda ujya mu mujyi

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari muri clubs zirengera ibidukikije bateye ibiti bisaga 200 ku nkengero z’umuhanda werekeza mu mujyi wa Karongi. Igikorwa bafashijwemo n’umuryango “Inshuti z’Ibidukikije Amis de la Nature (ANA).

Abanyeshuli bitabiriye icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2013, ni abo mu ishuli ribanza rya Mutagatifu Nicolas n’abo ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Ruganda mu murenge wa Bwishyura.

Abana bari muri club zirengera ibidukikije muri Karongi bafatanyije n'abakuru gutera ibiti.
Abana bari muri club zirengera ibidukikije muri Karongi bafatanyije n’abakuru gutera ibiti.

Abo bana bateye ibiti by’ubwoko bubili (Arinus na Terminaria) bisaga 200, ku biti 300, uyu muryango ANA wari washyikirije ibigo by’amashuli bitandukanye byo muri Karongi.

Abo twaganiriye ni abo muri club yitwa ABAKUNDANYE. Batubwiye ko ari ibintu byabanejeje cyane kandi ngo biteguye gukomeza kubishyiramo imbaraga kuko bazi neza akamaro k’igiti mu buzima bwa muntu, dore ko ari nayo ntego ya ANA igira iti: “Igiti ku Buzima no ku Bantu” (Tree for Life and People).

Donath Kwitonda ukuriye ANA, yavuze ko gahunda bafite kuva mu 2002 ari ugufata neza ibidukikije bahereye mu rubyiruko ruri muri clubs zita ku bidukikije kuko ngo ari uburyo bwiza bwo gutoza abana kurengera ibidukikije bakiri bato.

Ndoli ushiznwe irangamimerere ashyikiriza umwana igiti cyo gutera.
Ndoli ushiznwe irangamimerere ashyikiriza umwana igiti cyo gutera.

ANA ibafasha gukora ubuhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti, kugeza igihe biterewe, bigakura kandi bagakomeza kubikurikirana kugeza bibaye bikuru. Abana bahabwa n’inyigisho zirebana no kubungabunga ibidukikije kugira ngo bajye bahugura n’ababyeyi babo igihe bageze imuhira.

Ibiti biterwa ku bufatanye bw’umuryango Amis de la Nature, birimo ubwoko butandukanye, harimo iby’imitako, iby’imbuto n’ibiti bisanzwe biterwa ku muhanda bikamara igihe kirekire.

ANA ifite na gahunda yo gufasha abana gutera ibiti by’imbuto mu miryango yabo, ndetse bakaba banabigurisha mu bandi baturage kugira ngo ibidukikije bijye birengerwa ariko bikanabyazwa inyungu.

Ndoli Ngarambe Christophe, ushinzwe irangamimerere mu karere ka Karongi, yashimye cyane umuryango ANA avuga ko gahunda yawo ihuye cyane n’intego akarere gasanzwe gafite yo kugira akarere ka Karongi ahantu nyaburanga hafite ubuzima bwiza bushingiye ku kurengera ibidukikije.

Ndoli yongeyeho ko abana bitabiriye gutera ibiti babaye nk’intumwa z’akarere bityo bakazabifashisha mu gusakaza akamaro kabyo bikagera no ku rwego rw’imidugudu. Ubutaha ngo bazakoresha abajyanama b’ubuhinzi.

Mu karere ka Karongi bazakorana n’amashuli arindwi, buri shuli rikazagira ubuhumbikiro bubili, harimo ibiti bisanzwe n’iby’imbuto.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa ni ingenzi cyane...

kaji yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka