Bivuye ku myuga bari kwihuguramo bizeye gutera imbere

Urubyiruko rufashwa kwiga ubumenyi ngiro mu myuga itandukanye ikorerwa mu turere twa Huye na Gisagara, ruratangaza ko ibyo rwungukira mu bumenyi bahabwa n’ababigisha, bubafasha kugira icyizere cyo gutera imbere.

Nk’uko byemezwa n’uru rubyiruko, ngo muri rusange kwiga imyuga byorohereza umuntu kugira ubumenyingiro buhagije, bigatuma kandi yanabasha kwihangira umurimo umufasha kwiteza imbere.

By’umwihariko mu turere twa Huye na Gisagara, hagaragara urubyiruko, ubu ruri kwitabira kwihugura mu myuga itandukanye, rwirihira cyangwa se rufashwa n’imishinga.

Kamana wiga gusudira mu gakiriro ka Rwanza ho mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara ati: “Ubu maze kumenya ibintu bimwe na bimwe, nanjye nshobora gusudira ibyuma bimwe na bimwe, mbega nakora ikiraka kimpa amafaranga. Mbona rero tuzatera imbere kuko mbere nazereraga ntagira aho nkura amafaranga ariko ubu nabonye umurimo uzanzamura”.

Abiga gusudira mu gakiriro ka Rwanza mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara.
Abiga gusudira mu gakiriro ka Rwanza mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara.

Marie Rose wiga ibijyanye no gusuka imisatsi mu mujyi wa Huye, awe avuga ko mu gihe gito azaba ari gukorera amafaranga ntawe agitegera amaboko.

Uru rubyiruko rwemeza ko guhitamo kwiga imyuga, babifitemo icyizere cyo kwiteza imbere nyuma yo gusoza amasomo bahabwa.

Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, yemeza ko kuba urubyiruko rwitabira kwiga imyuga bifasha akarere mu izamuka ry’ubukungu bwako, ngo kuko byongera umubare w’abikorera bashobora no gufasha abandi.

Ati “Ibi birafasha kuko haba hari kuvuka abandi bantu bikorera ku giti cyabo, nabo bakazaha akazi abandi ibi bikazamura akarere muri rusange”.

Rumwe mu rubyiruko ruri kwiga imyuga, rufashwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (OIM) ku bufatanye na minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi (MIDIMAR).

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka