Kuva ejo, u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga ku guhererekanya amakuru agezweho mu burezi

U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku matariki ya 14-15/11/2013 i Kigali izaba yiga ku buryo ibihugu 27 birimo n’u Rwanda byakwihuriza hamwe kugira ngo bijye bihana amakuru agezweho mu burezi hagamijwe kuzamura ireme no guteza imbere inyigisho.

Abazitabira inama barashaka kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru agezweho yateza ubuurezi imbere
Abazitabira inama barashaka kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru agezweho yateza ubuurezi imbere

Dr Marie Christine Gasingirwa, ukuriye icyiciro cy’ubumenyi bwa Siyansi, Ikoranabuhanga Ubushakashatsi muri minisiteri y’Uburezi MINEDUC yabwiye Kigali Today ko iyi nama yateguwe n’umuryango w’akarere ushinzwe ubushakashati UbuntuNet Alliance.

Iyi nama izitabirwa n’ibihugu 27 ngo izaha u Rwanda umwanya mwiza wo kumenyekanisha intera u Rwanda rugezeho mu nzego nyinshi ku bazayitabira, ariko kandi ngo izanaruha amahirwe yo kunguka abafatanyabikorwa bazafatanya mu guteza imbere uburezi.

Dr Gasingirwa asobanurira abanyamakuru ibyo iyo nama izasigira u Rwanda
Dr Gasingirwa asobanurira abanyamakuru ibyo iyo nama izasigira u Rwanda

Dr Gasingirwa yagize ati: “Iyo uri umunyamuryango ugira n’amahirwe yo guhura na benshi mu bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego nyinshi mu bihugu binyuranye. Mu bihugu bizayitabira, ngo harimo amahirwe yo gusaranganya ubumenyi buri gihugu cyirusha ibindi.

Dr Gasingirwa ati “Niduhura tuzashobora guhererekanya ubumenyi n’ibisubizo byavuye mu bushakashatsi. Ntituzagomba gukora ingendo zo kujya kuubushaka kure, tuzajya tubisanga kuri za mudasobwa zacu.”

Bazarebera hamwe uko abakora mu nzego z'uburezi bajya basaranganya amakuru n'ubushakashatsi bigezweho mu burezi
Bazarebera hamwe uko abakora mu nzego z’uburezi bajya basaranganya amakuru n’ubushakashatsi bigezweho mu burezi

Iyi nama yiswe UbuntuNet Connect ni inama ngarukamwaka itegurwa n’uyu muryango UbuntuNet Alliance ukorera muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo mu majyepfo. Ngo ni inama iganisha ku bushakashatsi n’ibikorwa bihuza uburezi muri Afurika.

Inama izitabirwa n’impuguke zigera kuri 200 ziturutse mu bihugu 26 byo ku isi, harimo 17 byo muri Afurika n’umunani byo mu Burayi na Amerika.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka