Ngoma: Leta ya Korea yahaye IPRC East icyumba cy’ikoranabuhanga cyigezweho
Ishuli rikuru ry’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba, IPRC EAST ryatashye ku mugaragaro icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo mudasobwa n’ibindi bikoresho byaguzwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cya Koreya gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga KOICA.
Icyi cyumba cy’ikoranabuhanga bita ICT Lab mu cyongereza cyatashywe gifite mudasobwa 50 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, byose bigenewe kuzakoreshwa n’abanyeshuli ndetse n’abarimu bakora ubushakashatsi.
Ibikoresho biri muri iyi ICT Lab bifite agaciro k’amadolari ibihumbi 35 ( amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 22). Amafaranga yo kugura ibikoresho yatanzwe na KOICA ariko na IPRC EAST yagizemo uruhare rungana na 10%.
Umuyobuzi mukuru w’agateganyo wa IPRC EAST, Ephrem Musonera yashimiye KOICA inkunga yatanze yo kugura ibikoresho, avuga ko iyo nkunga yaje mu gihe ikenewe.
Bwana Musonera ati: “Mu masomo dutanga harimo n’ay’ikoranabuhanga, niyo mpamvu dukeneye mudasobwa zihagije kandi turifuza ko haboneka mudasobwa imwe kuri buri munyeshuli umwe.’’
Iri shuli ryari risanganywe icyumba cya mudasobwa kirimo mudasobwa 25 za desktops, zikaba zari zikiri nkeya ugereranije n’umubare w’abanyeshuli bagera ku gihumbi rizacyira umwaka utaha.
Mu izina rya KOICA, Jung Hee Park ukuriye abakorerabushake b’Abanyakoreya yavuze ko bishimiye gukorana n’u Rwanda kubera umuvuduko rufite mu iterambere.
Park yavuze ko inkunga ya KOICA yari igamije ko umunyeshuli yiga neza afite ibikoresho bikenewe, ngo byose bigamije kugera ku ntego z’icyerecyezo cy’u Rwanda cya 2020.
Umukozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA, Workforce Development Authorith, yishimiye ibikorwa bya KOICA mu Rwanda, avuga ko iyo nkunga ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza bwa Koreya na leta y’u Rwanda.
Iri shuri IPRC East ni icyahoze ari ETO Kibungo cyahinduwe IPRC EAST kuva mu mwaka ushize nyuma y’icyemezo cya Leta y’u Rwanda.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye kubw’imiyoborere myiza. Ese mwaba mufite nishyami ryigisha gusudira ko turikeneye!? murakoze.
mufite ishami ryamahoteli nukerarugendo?
murakoze cyane