Busasamana : Abanyeshuri bicaraga ku mabuye bashyikirijwe intebe

Abanyeshuri bo ku bigo bya Kinogo na Munanira mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu, bavuga ko ubu bishimiye intebe bahawe mu mashuri aho kwicara ku mabuye nkuko byari bisanzwe.

Kuva ikibazo cy’ubucucike mu mashuri ya Munanira na Kinogo cyagaragazwa n’inama njyanama y’akarere ka Rubavu mu kwezi kwa Nyakanga, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwihutiye gushakira abana biga muri aya amashuri intebe.

Nubwo izimaze kuboneka zidahagije, umuyobozi w’umurenge wa Busasamana, Kazendebe Heritier, atanga ikizere ko umwaka wa 2014 abana bazabona intebe zo kwicaraho, abana bakareka kwicara ku mabuye no gucucikwa ku ntebe nkuko ubu biri ku mashuri ya Kinogo na Munanira.

Bagiye kureka kwica bacucikiranye nyuma yo kubona intebe.
Bagiye kureka kwica bacucikiranye nyuma yo kubona intebe.

Ibigo by’amashuri ya Munanira acyeneye nibura intebe 197 mu gihe amashuri ya Kinogo acyeneye intebe 173. Kugeza ubu intebe 100 nizo zamaze kugera ku mashuri y’ibi bigo, mu gihe izindi zigera kuri 400 zigikorwa.

Ikigo cya Kinoga kimaze imyaka 14 cyubatswe, abanyeshuri bakigaho ni 1223 bigira mu byumba 20 bifite intebe 149 bigatuma abana bicara bacucitse naho abandi bakicara ku mabuye kuko intebe ari nke.

Uretse kuba abana bicara babangamiwe, umurezi wigisha kuri iki kigo Kambali Leonard avuga ko abana bo mu mashuri y’uwa mbere n’uwa kabiri bicaraga ku mabuye naho abari muwa kane n’uwa gatanu bakicara ari bane cyangwa batanu ku ntebe kugira ngo bashobore kwiga.

Abana bigaga babyigana ku ntebe ku bigo bya Munanira na Kinogo.
Abana bigaga babyigana ku ntebe ku bigo bya Munanira na Kinogo.

Cyakora nko ibi bibangamira imyigire y’abana kuko badashobora kandika neza kimwe no gukurikira kuko barambirwa vuba cyagwa impapuro bandikaho zigatoboka kuko ntacyo bafatira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakabije rwose kwicara ku ibuye, ubu se iyo nifom yamara kangahe? abana ba P6 bicara ari bane! warwanya gukopera gute? ubu se utwana duto n’abakuru abafite ibibuno bikomeye byakwihanganira ibuye ni ibihe? kubwa siriyake na gatuku kuri munanira twatambikaga ibiti aho kwicara ku makoro y’ibirunga dore ko nta n’amatafari abayo kubera itaka ry’ibirunga!
kambari rero komeza wihanganishe abo bana, icyo nzi ni uko batsinda imibare cyane, naho abo twigisha bicara mu ma etage, hari naza ventilateurs, bitwaje na za yoghurts ugasanga mara, guteranya byose ni calculator!
reka dushimire abitanze bose ngo intebe ziboneke

tuyishime shadrach yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka