Igihe kirageze ngo ubuzima bw’imyororokere bureke kugirwa ubwiru – Dr Musabe Joyce

Umuyobozi wungirije ushinzwe integanyanyigisho mu kigo gishinzwe uburezi mu Rwanda, aravuga ko iki aric yo gihe kugirango urubyiruko ruhabwe ubumenyi nyabwo ku bijyanye n’imyororokere, kuko ubumenyi butuzuye buba intandaro y’inda zitateganyijwe ndetse no kwandura indwara zirimo na SIDA.

Dr Musabe Joyce yavuze ibi kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013, ubwo mu karere ka Musanze hatangiraga inama y’iminsi ine ku buzima bw’imyororokere ndetse n’uko abakiri bato babuganirizwaho.

Muri iyi nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA), hasabwe ko abarezi n’ababakuriye bashyira imbaraga mu burezi ku bijyanye n’imyororokere abakiri urubyiruko bahabwa.

Dr Musabe Joyce yavuze ko igihe kigeze kugirango hatangwe ubumenyi bufite ireme kuri iyi ngingo, kuko kuguma mu byakera byo guhisha byagaragaje ingaruka mbi ziterwa no kutagira ubumenyi wuzuye.

Ati: “Twebwe nta kirazira tugira. Mu nteganyanyigisho dutegura ikintu tucyandika uko gikwiye kwandikwa, kugirango abanyeshuri bacyumve n’abarezi bagitange nk’uko bakwiye kugitanga”.

Cheikh Fall (uri kuvuga) asanga umuco wo gutsinda ibijyanye n'imyororokeye ukwiye gucika.
Cheikh Fall (uri kuvuga) asanga umuco wo gutsinda ibijyanye n’imyororokeye ukwiye gucika.

Cheikh Fall ukuriye UNFPA mu Rwanda, yavuze ko ibijyanye no gutsinda imyanya ndangagitsina n’ibijyanye nabyo bitaboneka mu Rwanda gusa, ahubwo ko biri mu muco wa benshi mu banyafurika, gusa ngo iyi nama izarangira hafashwe ingamba z’uko ibi byahinduka.

Ati: “Hari amakuru yerekana ko abana b’abakobwa 500 batwaye inda bakiri ku ntebe y’ishuri . Ibyo byatewe n’iki? Ahanini ni imyumvire n’ubumenyi buke. Icyo twifuza ni uguca intege iyo myumvire ishingiye ku bumenyi butuzuye”.

Iyi nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo y’iminsi ine yatangiye mu karere ka Musanze, ngo yanatumiwemo impuguke mu kwigisha ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kugirango berekane uko ahandi bigenda n’icyo u Rwanda rwabigiraho, ari nako ahakiri intege nke hazamurwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngaho Joyce gerageza urebe ko abo bana bacu bajya kuri niveau kuko barangiza ntacyo bazi ,usanga mi mitwe yabo ari vide!Uburezi bwo mu gihugu cyacu bwarazambye ariko ntamugayo n’abatanga amasomo ntacyo baba bazi.

rudasingwa yanditse ku itariki ya: 22-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka