Ubushakashatsi bugaragaza ko ko ku ngo 10 z’abashakanye, enye muri zo zibana nabi kandi bikaganisha ku gutandukana, izindi enye zikagerageza guhangana n’ibibazo zihura nabyo ariko ntizisenyuke, mu gihe ebyiri gusa ari zo zibana mu mudendezo.
Umugabo witwa Gary Galka wo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yavumbuye igikoresho cy’itumanaho kizajya kimufasha kuganira n’umukobwa we umaze imyaka umunani apfuye.
Merek, umugabo wo muri Polonye ufite imyaka 45 yagiye kwivuza amenyo ku wahoze ari umugore, Anna w’imyaka 33, we maze kubera inzika yari amufitiye ko yamwanze amukura amenyo yose yari afite mu kanwa.
Abadepite bo mu Misiri batangiye gutegura itegeko rizemerera abagabo b’Abanyamisiri kujya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo igihe batararenza amasaha atandatu bashizemo umwuka. Iyi mibonano mpuzabitsina ngo izitwa iy’agasezero.
Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Abdel Rahmane Nayef al-Obaidi ukomoka mu gihugu cya Irak yananiwe guhitamo maze arongora abakobwa babiri umunsi umwe mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umuyobozi w’uruganda Nokia rukomeye, rumaze igihe ari urwa mbere ku isi mu gukora amatelefoni agendanwa menshi yemereye televiziyo MTV3 yo mu gihugu cya Finland ko kompanyi ye yamaze gutakaza umwanya wa mbere mu kugurisha amatelefoni menshi.
Karla Vanessa Perez ukomoka muri Mexique ari mu bitaro aho ategerereje kubyara impanga z’abana icyenda, abakobwa batandatu n’abahungu batatu, azibaruka tariki 20/05/2012, nk’uko bitaganywa n’abaganga.
Umwana ukomoka mu gihugu cy’ubushinwa witwa Nong Yousui afite amaso adasanzwe kuko abasha kureba mu mwijima kuko afite amaso ateye nk’ay’inyamaswa.
Umugabo witwa Jack Kigongo wari utuye mu karere ka Kiboga mu gihugu cya Uganda yitabye Imana mu mpera z’ukwezi z’ugushyingo 2011 afite imyaka 103 asize abana 158 n’abuzukuru 500 bamukomokaho.
Umukobwa w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Maleziya yafashe icyemezo cyo kuzitabira imikino ya Olympques izabera mu Bwongereza kuva mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka nubwo azaba atwite inda y’amezi 8.
Umusore Brahim Takioullah wo muri Maroc ufite ikirenge cy’ibumoso gifite uburebure bwa cm 38,1 akagira n’ikiburyo gifite cm 37,5 niwe muntu ufite ikirenge kirekire ku isi. Uwo musore nawe ni muremure cyane afite uburebure bwa metero 2,46.
Umunyakolombiyakazi yaciye agahigo ko kuba umubyeyi ku myaka mike ku isi yose kuko yabyaye afite imyaka 10 gusa.
Umugabo witwa John Brennan afungiwe ku kibuga cy’indege cya Portland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azira gukuramo imyambaro akiyambika ukuri avuga ko abashinzwe gusaka barimo kumwigirizaho nkana bamusaka ku buryo budasanzwe. Uyu mugabo yahise abwira polisi ko yumvaga barimo kumutoteza muri iryo saka.
Nyuma y’uko havumbuwe imibiri y’abana bamaze imyaka 500 bapfuye, inzu ndangamuco yo mu majyaruguru ya Argentine yahisemo kuyimurika ngo abantu bajye baza kuyisura ariko abaturage ntibabivugaho rumwe.
Umugabo w’Umunyamisiri yakubiswe n’inkuba ubwo yajyaga muri cybercafé (inzu bacururizamo internet) ashaka kureba kunshuro ya mbere mu buzima bwe film z’urukozasoni noneho iya mbere ahereyeho agasanga umukinnyi w’imena uyigaragaramo ari umugore we.
Ubwo Nicolas Sarkozy yiyamamarizaga umwanya wa Perezida w’u Bufaransa mu mujyi wa Paris ahitwa Concorde, tariki 15/04/2012, yahisemo gukuramo isaha ye ihenze kugira ngo abarwanashyaka be bari baje muri mitingi batayimwiba.
Mu gihugu cya Pakistan kuwa 16/4/2012 havutse umwana ufite amaguru atandatu. Abaganga bakuru bo muri icyo gihugu bari gukurikirana uyu mwana mu bitaro by’abana bihererye i Karachi ngo barebe ko hari uburyo barokora ubuzima bw’uwo mwana.
Umugabo wo mu gihugu cya Brésil ari mu maboko ya polisi, guhera tariki 12/04/2012, ashinjwa kwica abagore batatu akabarya ndetse akanifashisha inyama za bo mu gukora imigati akayicuruza.
Umugabo w’umunyabukorikori w’Umudage w’imyaka 43 y’amavuko yananiwe kubahiriza inshingano z’abashakanye za hato na hato yigira inama yo gutabaza polisi kugira ngo abashe kuva mu nzara z’umugore w’imyaka 47y’amavuko.
Umugabo witwa Bertold Wiesner wo mu Bwongereza ashobora kuba yarababyaye abana bagera kuri 600 hagati y’imyaka ya 1943 na 1962 aho yateraga abagore intanga ze abikoreye mu ivuriro rye mu rwego rwo kubafasha kubona urubyaro.
Umugore w’Umunyamerikakazi, Rivae Hart, ukomoka muri Leta ya Ohio wo mu kigero cy’imyaka 50 afunzwe akurikiranyweho gufungira mu cyumba bogeramo (douche) akana k’agakobwa yari abereye nyirakuru.
Umwana w’umukobwa wo mu gihugu cya Kolombiya ufite imyaka icumi y’amavuko, yabyariye umwana w’umukobwa mu bitaro bya Manaure mu cyumba cyakirirwamo indembe.
Umugore witwa Elaine Davidson utuye Edinburgh mu gihugu cya Scotland yaciye agahigo ko kugira amaherena menshi ku mubiri; nk’uko bitangazwa na Guinness World Record.
Umugabo w’Umunyamerika w’imyaka 31 y’amavuko amaze imyaka 18 yiberaho mu buzima nk’ubw’umwana w’uruhinja haba ku myambarire, ku mirire ndetse no mu buryo aryamamo.
Umwana w’umuhungu witwa Sambath Uon afite imyaka 6 y’amavuko wo muri Cambodia mu mujyi witwa Sithbou yagize inshuti magara inzoka y’uruziramire ireshya na metero 6.1, ipima ibiro 120.
Umugore w’imyaka 53 y’amavuko witwa Carrie wo mu mujyi wa Colorado Springs muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatahuweho ko amaze imyaka 4 yica akanyota akoresheje inkari ze kandi akanazikaraba. Ibyo byavumbuwe mu kiganiro cya televisiyo kitwa “My Strange Addiction.”
Mu gihugu cy’u Bufaransa, umwarimu yashatse kwereka abanyeshuli ko badakwiye kwiringira internet maze ategura ibibazo anabiha ibisubizo bitari byo abishyira kuri intenet. Abanyeshuri babikopeye batazi ko ibyo barimo gukopera ari amafuti maze baratsindwa.
Susanne Eman, umugore w’imyaka 32 wo muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arashaka kuzaba ari we mugore munini ku isi mu mpera z’umwaka wa 2012. Ubu afite ibiro 335 akaba ashaka kurushanwa n’umuntu wa mbere, Donna Simpson, ufite ibiro birenga 700.
Nta munsi Abanyarwanda badasabwa kwitabira gahunda yo kuringaniza imbyaro ariko ugasanga hakiri ababifata nk’aho bitabareba, ariko burya hari igihe ugwirirwa n’ishyano ugatangira kwicuza impamvu wabyaye abo udashoboye kurera.
Umuhanga mu by’ibyimyambarire ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Rachel Freire aherutse gushyira ahagaragara umwambaro udasanzwe kuko ukoze mu mabere y’inka cyane cyane yibanda ahari imoko (cow’s nipple).