Yamenye ko umugabo we ari nawe se umubyara amaze imyaka 6 apfuye

Umunyamerikakazi Valerie Spruill utuye muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguwe no kumenya ko umugabo we witabye Imana muri 2004, amusigiye abana 3, yari se umubyara.

Valerie Spruill avuga ko iyi nkuru mbi yayimenye abibwiwe na nyirarume. Akimara kumva iyo nkuru y’incamugongo yahise ashakisha uko yamenye niba aribyo cyangwa bamubesya, bituma akoresha ibizamini bya ADN yifashishije umusatsi akuye mugisokozo cy’uwahoze ari umugabo we Percy Spruill, maze asanga ibyo yabwiwe ari ukuri.

Uyu mubyeyi atanga ubuhamya bw’ubuzima bwe yavuze ko yatangiye kugira ibibazo afite imyaka icyenda, ubwo yarerwaga n’ababyeyi be yari aziko ari bo be ariko akaza kumenya ko ari sekuru na nyirakuru.

Bamusobanuriye ko mama we yari indaya kandi ko batari bazi papa we n’imyirondoro ye. Ariko mu by’ukuri mama we Christine nyakuri yajyaga aza kumusura; ariko iyo yazaga Valerie yatekerezaga ko ari inshuti y’umuryango.

Hashize imyaka itari mike,Valerie yahuye na Percy Spruil wari umushoferi w’amakamyo barakundana nyuma y’igihe gito barabana ndetse babyarana abana batatu. Mu mwaka w’1998 nibwo uwo mugabo we yaje kwitaba Imana. Muri 2004 ni ukuvuga nyuma y’imyaka itandatu apfuye, nibwo nyirarume yamuhishuriye ko umugabo we yari se.

Ibi byahise biba igikomere kuri Valerie mu gihe yari amenye ko byari bizwi n’abantu benshi kuko byagaragajwe n’abantu yabajije bakamubwira ko hafi ½ cy’abatuye umujyi wa Akron bari babizi; nk’uko bitangazwa n’urubuga www.7sur7 dukesha iyi nkuru.

Buri gihe Valerie ashaka gusobanura imyitwarire y’umugabo we ari nawe papa we. Agira ati “Ntekereza ko yari abizi ariko ko yari afite ubwoba bwinshi bwo kubimbwira”.

Valerie avuga ko kuba yarabitangaje atari uko yanga umugabo we ahubwo ngo yemeye gushyira ahagaragara ibyamubayeho, kugira ngo abashe kumenya by’ukuri abavandimwe be, baba basaza be cyangwa bakuru be na barumuna be.

Iyo nkuru ngo igomba kuvugwa kuko abana bafite uburenganzira bwo kumenya aho bakomoka, nubwo gushyira ahagaragara ukuri bishobora gutera ingaruka nk’uko abivuga.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Birababaje cyane peee! Gusa abakobwa bagomba kureka kurongorwa n’abasaza cg kugira suger dady. oncle yagombaga guceceka.

Peter yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

oya da iri nisomo rikomeye natwe abanyarwanda tugire icyo tubikuramo

musana cassius yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Nikibazo Abakobwa Nugushishoza Ntaguhubuka

Murisa Benjamin yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

ayo ni amahano ikosa narishyira kuri abo bamureze kuko baribazi umuhungu wabo nuwo mwuzukuru,bisobanuye ngo.natwe tujye tumenya abo twateye amada ntakurangiza kubikora ngo wigendere ubutazagaruka.kuko nawe iyo akomeza gukurikirana akamenya amakuru yuwo yateye inda ntibarigukora ayomahano.thx

R .Amani yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

yewe birababaje ariko ubu ndibaza icyiza nakiyobewe ari ukuba yarabimenye uwo (mugabo we kdi se )yarapfuye ari ukuba uwo wabimubwiye yagombaga kubyihorera kubimubwira cga ari ukuba yari kubimenya uwo (mugabo we kdi se akiriho)mumbwire icyari kugira icyari kugira icyo kimarira uyu mubyeyi icyo aricyo.

mukurarinda yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Yaracyibyariye!

Bitios yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

ntibisanzwe ,kuba se yari abizi ni amahano yakoze nkana uwo mugore we nita umwana we nashakishe amakuru amenye abagabo be aribo ba se wabo ,amenye baramukazi be ari bo ba tante wenda bazongera nbamufate nk’umwana usibye ko nabo banyuze inyuma y’ukuri kandi bari basanzwe babizi

Munyarubera Theogene yanditse ku itariki ya: 23-09-2012  →  Musubize

Mbega akaga!

john yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Aha ni akumiro uwo se tumusabire umuriro kuko yapfuye atabimubwiye

de sante yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka