Yasinziriye ari kwigira ibizamini, akanguka bimaze amezi abiri birangiye

Umwana w’umukobwa witwa Stacey Comeford usanzwe urwaye indwara yo gusinzira cyane aherutse kujya kwigira ibizamini, aza gutwarwa n’agatotsi amara amezi abiri asinziriye, akanguka ibizamini icyenda yiteguraga byararangiye gukorwa cyera.

Iyi ndwara y’ibitotsi byinshi Stacey arwaye yitwa Kleine Levin Syndrome ariko abaganga bayita Sleeping Beauty Syndrome. Ngo ni indwara isanzwe izwi n’abaganga, aho umuntu ashobora kumara igihe kinini asinziriye ingunga imwe adakangutse kandi ikarwarwa n’abantu bake cyane ku isi.

Stacey ni Umwongerezakazi ufite imyaka 15 gusa, avuga ko ibi bitosti bimaze kumubuza ibintu byinshi, birimo ibizamini yasibye asinziriye, ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko n’ibindi bintu aba ashaka kwitabira.

Yaherutse ajya kwiga, akanguka ibizami yigiraga bimaze amezi abiri bikozwe.
Yaherutse ajya kwiga, akanguka ibizami yigiraga bimaze amezi abiri bikozwe.

Ubwo iyi ndwara yatangiraga kwigaragaza mu myaka ibiri ishize, Stacey yagize ikibazo gikomeye kuko umubyeyi we Mum Bernie Richards n’abarimu batamwumvaga na busa. Uko yabaga yananiwe kurwanya ibitosti niko babaga bamubwira nabi bavuga ko ari ibyo yigira mu myaka y’ubwangavu.

Mu kwezi gushize nibwo umuganga wo ku bitaro byihariye by’ahitwa Birmingham yatahuye ko Stacey Comerford arwaye atari ibyo yigiraga. Uyu mukobwa avuga ko yishimye kuba byibura abantu bazajya bumva ko afite ikibazo kandi ko gusinzira bya hato na hato atari ibyo yigira.

Umubyeyi we Bernie avuga ko imiterere ya Stacey imutangaza cyane. Agira ati “Haba ubwo ibitosti bye bitungurana ukabona ahise yiryamira hasi aho ageze mu nzu aho ariho hose atitaye ku kuba ari mu gikoni cyangwa mu ruganiriro. Iyo byamufashe kandi ashobora kumara igihe kirekire asinziriye, akaba yabyuka akajya kunywa amazi no mu bwiherero ariko mu by’ukuri ntabwo aba ari maso. Ibyo arimo mbona ko aba atabizi. Ashobora kumara iminsi myinshi asinziriye, ariko yakanguka akagira ngo ni umunsi ukurikiyeho yumva yaryamye ijoro rimwe gusa.”

Umubyeyi we Bernie ati “umwana arasinzira bikandenga.”
Umubyeyi we Bernie ati “umwana arasinzira bikandenga.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko kubana n’uwo mwana we bisa no kubana n’abantu babiri batandukanye. Ngo iyo ari mu bihe bisanzwe, Stacey aba ari umwana mwiza, ukora byose kandi akumvira. Ngo ariko iyo yafashwe n’ibyo bitosti, agira amahane, yabura ibyo ashaka akaba yakwivumbura mu rugo bagakangarana.

Komite ishinzwe imyigire y’abanyeshuri ku ishuri Stacey yigagamo yigeze kujya igenzura cyane iwabo wa Stacey kuko bakekaga ko umubyeyi we ariwe umubuza kujya ku ishuri. Uko bahageraga akababwira ko umwana asinziriye byatumaga bakeka ko hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma cyangwa ko ngo hari indi mirimo amukoresha bitemewe.

Uyu mubyeyi yishimiye nawe ko noneho hamenyekanye impamvu itera umwana we gusinzirira bene aka kageni, n’ubwo abaganga bababwiye ko iyo ndwara nta muti igira. Gusa ngo habaho abantu bamwe bayirwara ikazagera ubwo yikiza, ariko nta muti uzwi uyivura.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Eeeh ko numva bitoroshye.ese mbibarize bundi muri rusange indwara y’ibitotsi ibaho? Ko nzi umuntu saa 18h aba yatangiye gusinzira kd buri munsi! Ese niba ibaho yaba iterwa niki? Mutsubize murakoze.

Tizo G yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Uwo mwana Stacey arababaje kuko icyo kibazo afite kizamubuza kugira icyo yakwigezaho. Ariko Uwiteka Imana ishobora kuzamukiza. Ikindi ndabashimira ku makuru meza agezweho mutugezaho.

Eric Ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka