Yatagaguje amafaranga ye kugira ngo atayagabana n’umugore we

Umugabo w’umwongereza witwa Scott Brown aherutse gutsindira amapawundi ibihumbi 50 (asaga miliyoni 48 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda) maze ahitamo gushaka uburyo bwose ayatagaguza kugira ngo atazayagabana n’umugorewe bari hafi gutandukana.

Uyu mugabo usanzwe azwi mu bitabira umukino uca ku ma tereviziyo witwa a "Deal or no Deal" yafashe ingamba zo kutayashyira mu mutungo we kuko ari muri gahunda yo gutandukana n’umugore we kugirango batazayagabana.

Scott Brown w’imyaka 33, akimara kubona ibyo bihembo yahise atekereza ko umugore we atari butinde kumenya ko yabonye amafaranga menshi bityo akaba yarashoboraga gusaba ko nayo ajya mubyo bazagabana nkuko bari barumvikanye.

Icyakora mu gutagaguza ayo mafaranga ngo yanaguzemo impano aha abana be, ndetse anateganya amapawundi 2000 azifashisha mu bijyanye no gutandukana n’umugore we ndetse anishyura amafaranga azamufasha kwiga umwuga wo gukora amashanyarazi (electricien).

Kuwa kane w’icyumweru twasoje nibwo umucamanza mu rukiko rwa Doncaster yari yemereye Brown n’umugore we Rachel gutandukana, ariko mu rubanza Brown yasabwe kutongera gutagaguza amafaranga asigaye mbere yuko bagabana umutungo.

Brown yatangarije Daily Mail ko atumvaga ukuntu azagabana n’umugore amafaranga yakoreye wenyine mu gihe ubu batabanye neza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka