Yahaye impanga ze nimero agamije gufasha abarimu kuzitandukanya
Umubyeyi w’Umushinwakazi yogoshe imisatsi y’impanga ze enye kugira ngo abone uko ashyira nimero ku mitwe yabo mu rwego rwo korohereza abarimu babigisha kubatandukanya.
Biragoye cyane gutandukanya abo bana b’imyaka itandatu uko ari bane baba ahitwa Shangwu mu gihugu cy’Ubushinwa.
Ubwo yogoshaga abo bana, uwo mubyeyi yahise yandika nimero ku mitwe yabo akurikije uko bavutse. Uwavutse mbere afite 1 naho uwavutse nyuma akagira 4 nk’uko bigaragara ku ifoto yashyizwe ku rubuga www.7sur7.be ibigaragaza.
Umuyobozi w’ikigo izo mpanga zagiye kwigaho yashimiye cyane uyu mumama. Yagize ati “Aba bana bateye kimwe, baseka kimwe kandi banavuga kimwe. Birakomeye cyane kubatandukanya.”
Kugira ngo arusheho korohereza abarimu akazi, ababyeyi bumvikanye n’abarimu ko abo bana bashyirwa mu mashuri atandukanye ku buryo nta we uzigana n’undi.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari ibyiza byabyo ni bibi byabyo, n’ukuvuga ngo umwe akoze ibibi abandi babizira kubera ko basa kyangwa se umwe agize ama hirwe abandi baya genderaho. Ariko kyane ikibazo n’abagore baza shaka, byaka ikibazo hagize u ukunda umugore w’undi kuko umugore nti y’a menya niba ari umugabo we kyangwa hoya.
Uyu mu mama Imana imuhe umugisha biragaragara ko yita ku bana be cyane akaba adashaka kubatatanyiza mumashuri atandukanye.