Yashyize ubusugi bwe ku isoko kugira ngo abashe kubakira abatishoboye

Umukobwa wo mu gihugu cya Brézil witwa Catarina Migliorini w’imyaka 20 y’amavuko yashyize ku isoko ubusugi bwe kugirango abone amafaranga yo gushyira mu muryango udaharanira inyungu ufasha mu kubakira abatishoboye.

Habayeho ipiganwa maze umuntu uzatanga amafaranga menshi akazaryamana n’uwo mukobwa mu gihe cy’isaha imwe. Uwo muntu azabanza gupimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi ngo gusomana ntibirimo.

Catarina n’umuntu uzatsindira kuryamana nawe ibyo bazakora bazabikorera mu ndege mu kirere. Iyo ndege izava muri Amerika ijye muri Australia kugira ngo hatagira amategeko ahana uburaya abafata.

Catarina Migliorini washyize ubusugi bwe ku isoko.
Catarina Migliorini washyize ubusugi bwe ku isoko.

Ubu igiciro kigeze ku madolari ibihumbi 155 kandi inyungu ikazahita ishyirwa muri uwo muryango kugira ngo abantu babayeho nabi kandi badafite aho bikinga muri Leta ya Santa Catarina babone aho kuba.

Kugurisha ubusugi bwa Catarina bizarangira tariki 15/10/2012 kandi uwemeye kugura agomba kwemera akazambara agakingirizo; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymail.

Catarina yemeza kandi akomeje ko kugurisha ubusugi bwe ngo afashe ababaye atari ukuba indaya, ko ahubwo yumva mu kigero cye cy’imyaka 20 ashobora kugira isi nziza.

Abatuye muri aya mazu nibo bazubakirwa andi.
Abatuye muri aya mazu nibo bazubakirwa andi.

Agira ati “kuba umuntu yakora imibonano rimwe ntibivuze ko ari umusambanyi kimwe n’uko iyo umuntu afotoye ifoto ikaba nziza bitaba bivuze ko ariwe uzi gufotora neza kurusha abandi”.

Catarina avuga ko abona ari umukobwa ufite igikundiro kandi ko nawe yashobora gukunda, ibyo bikaba byahindura ubuzima bw’abantu benshi bo mu gace atuyemo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

izi mpuhwe zirarenze ariko se ubu koko aba sibo bazarangiza isi ubwo umuntu asigaye yigira ibitandukanyen’uko Imana yamuremye,ahaaaaaaaaaaaaaaaaaa!

jados yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Bibiliya iravuga ngo ntawagira urukundo rurenze urwitangira inshuti ze ubugingo bwe. Uyu mukobwa ndamufata nk’intwari. Ni nk’umusirikare uri ku rugamba, wemera gutanga ubuzima bwe kugira ngo arokore abandi. Mubyukuri mubonye namwe kuri iyo foto ahantu bariya baturage ashaka kubuakira baba murabona ko hateye inkeke. Ahubwo namubwira nti courrage, wabona Imana ikurokoye ukabona utanga amafaranga akenewe atagombye kugusambanya.

Haba yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

hanyuma se ubona ashobora kuba ari umukobwa mwiza wakwigurisha muri ubwo buryo.Ese nabona uwo atishimiye bizagenda bite?

yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Ariko se niba iyo ariyo nzira yogukura abantu mubukene
haruwakabaye akennye?ah,ntacyo natangaza kuko ashobora kuba avumbuye simbizi.

Hyacinthe Habiyaremye yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

ariko se ubwo harya amategeko agenga igihugu icyo kirere kirimo ntiyakurikizwa, n’iyo haba hejuru y’inyanja. inzobere mu mategeko zatubwira. abafotozi bo bashobora kuba benshi buri wese agufotora rimwe kdi neza. Aho yavuez ukuri pe.

Dusenge yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

ariko se ubwo harya amategeko agenga igihugu icyo kirere kirimo ntiyakurikizwa, n’iyo haba hejuru y’inyanja!!!! inzobere mu mategeko zatubwira. abafotozi bo bashobora kuba benshi buri wese agufotora rimwe kdi neza. Aho yavuze ukuri pe.

Dusenge yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Kwihangira imirimo biba hose ariko uyu we arndangije. Sinjya numva ngo nikirere ibihugu byarakigabanyije.?? None se indege nigera iyo igiye nyamugabo ataragera kubyishimo bye bazahita bamusifura arekere aho ??Ubwo se isoko azaba yatsindiye azaba ataryambuwe. AHAA NARAGENZE BARAMBONA !!!!!!!!!!!!!!

KAGOMA yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

ko hari ababikora kandi ntibigire icyo bimarira Societe ndetse nabo ku giti cyabo? Nyuma ukazasanga bari muri regret kandi bari bafite choix yo kubireka cyangwa bakabikora?

Icyo mvuga ntago namunenga kuko ni umwanzuro yafashe kandi awuhamanya n’umutima nama we. ubwo rero ntago namucira urubanza kuko nanjye ntago ndi umwere

Bob yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Aho wakorera icyaha hose not necessarily gusibanganya ibimenyetso...amenye ko Imana irebera hose icyarimwe.
inama nziza yakiyubaha akareka ariya mabi.

GATSINZI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Narumiwe koko!isi igeze....

Lol yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka