Umwana w’imyaka irindwi akurura imodoka ipima toni 1,85

Umwana wo mu gihugu cy’Ubushinwa witwa Yang Jinlong afite imbaraga zidasanzwe kuko ku myaka irindwi gusa abasha guterura se ufite ibiro 90, ndetse akanakurura imodoka ifite uburemere bwa toni 1,85.

Uwo mwana apima ibiro 50 mu gihe abana bo mu kigero cye ngo baba bapima ibiro biri hagati ya 20 na 35.

Yang Jinlong agaragara nk’umwana ufite imbaraga zidasanzwe ugereranyije n’abandi bana bo mu kigero cye. Ngo abasha ngo kwikorera imifuka y’ingano ipima ibiro 40, ndetse n’iyisima ipima ibiro ijana; nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabyanditse.

Yang Jinlong akurura imodoka ipima hafi toni ebyiri.
Yang Jinlong akurura imodoka ipima hafi toni ebyiri.

Uwo mwana atuye mu gace kitwa Chuzhou mu ntara ya Anhui mu gihugu cy’u Bushinwa. Guterura ibintu biremereye cyane ugereranyije n’imyaka ye, bimaze kumugira icyamamare ku isi kuko amaze kugaragara no kwandikwa mu bitangazamakuru byinshi kubera imbaraga ze zidasanzwe.

Uwo mwana ngo iyo ari gukina n’abandi bana bo mu kigero cye ngo aba abategeka muri byose kuko aba yigaragaza nk’umunyembaraga kandi ukomeye kurusha abandi bana bagenzi be.

Yang Jinlong aterura se upima ibiro 90.
Yang Jinlong aterura se upima ibiro 90.

Yang Jinlong yatangiye kugaragaza impano ye yo kugira imbaraga nyinshi akiri n’uruhinja kuko amaze amezi icyenda gusa avutse, yashoboraga guterura igiti gipima ibiro bitanu.

Se w’uwo mwana avuga ko na we atungurwa cyane n’ibikorwa umwana we akora, ariko ngo agakeka ko imbaraga ze azivana mu kurya cyane kuko arya amasahani atatu y’umuceri wenyine buri gihe uko ariye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

arya ibiki uwo mwana

robert yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

uwo mwana ntasanzwe pee!

Nshimiyimana Pascal yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

umwana bamuvuze neza kd basenge cyane.

nkubito alex yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

uwo mwana nibyoyavukanye cyangwa nibyo yigishwa nibo ataribyo yize ararenze

rugaju david yanditse ku itariki ya: 29-09-2012  →  Musubize

uwo mwana arenze abandi kabisa azamera nka soundjata keita.ariko se ubwo ni ubuzima cyangwa?

Murwanashyaka yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka