Yezu ashobora kuba yari afite umugore

Umushakashatsi witwa Karen King wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko hagaragaye inyandiko yanditswe mu kinyejana cya kane igaragaza ko Yezu ashobora kuba yari atunze umugore.

Kuri iyo nyandiko yanditswe na Yezu ubwe hari aho avuga ijambo ngo “…Umugore wanjye…” ibyo bikaba aribyo biherwaho bavuga ko ayo mateka Bibiliya itabashije kwandika ashobora kuzajya ku mugaragaro.

Karen King avuga ko nubwo Bibiliya igaragaza Yezu nk’umuntu utarigeze ashaka umugore nayo ntabimenyetso bifatika itanga byatuma nta bundi bushakashatsi bukorwa.

Inyandiko yavumbuwe na Karen King ivuga ko Yezu ashobora kuba yari afite umugore.
Inyandiko yavumbuwe na Karen King ivuga ko Yezu ashobora kuba yari afite umugore.

Iyo nyandiko Karen Kingi azagenderaho akora ubushakashatsi ku buzima bwa Yezu ngo ishobora kuba yarandikiwe mu gihugu cya Misiri (Egypte) cyangwa se muri Siriya (Syrie); nk’uko tubikesha ikinyamakuru New York Times.

Karen King avuga ko amakuru avuga ko Yezu atigeze ashaka umugore yatangiye kwandikwa mu myaka 200 nyuma ya Yezu biturutse ku witwa Clément d’Alexandrie umuhanga mu birebana n’iyobokamana, bishobora kuzavuguruzwa n’ubwo bushakashatsi avuga ko azashyira ahagaragara muri Mutarama 2013.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Yezu Ntago Yigeze Ashako Kuko Niwe Musaseridoti Mukuru

Etienne yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Abo batukish’izina ry’umwami wacu Yesu-christo nibateshwe bate!

BARARUNGERERA yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ni uburenganzira bwiwe kwandika ariko nikinyoma cambaye ubusa.nateshwe ate kirazira gukurako akadome nakamwe kunyandiko za bible canke kwongerako.ntabushakashatsi burimwo ashaka gutsitaza abihayimana."Ukina nuwo mutangana akakuvuna"

ntisumbwa yanditse ku itariki ya: 27-04-2014  →  Musubize

Uwo munyamerika araduhenda, ntawomenya ico yashaka gushikako aho yavuga ivyo. Les manuscrits du premier siècle ntizigera zivuga aho Yezu yoba yari afise umugore, none ivyo yarondeye mu nyuma ni vyo vyoza bitwemeza ko yari amufise?
Turazi kandi ko kw’isi yose ubu hakunda kuvugwa ngo abapatiri nibarongore, ngo abagore na bo bakagirwa abapatiri n’ibindi. None mwumva totoshobora kwiyumvira ko uwo munyamerika yoba ari mubavuga ivyo, akaba yemeje ko Yezu yari afise umugore kugira ngo abonereho ingene yohatira abapatiri ku mugore?

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 5-10-2013  →  Musubize

Ntaho utandukaniye n’abafashye imicoyabo bakayishyira mumategeko mpuzamakungu noneho ubungubu bakuye kirazira bakanganihya umugore umugabo bakaibagirwako umugore yakomotse kumugabo bisobanurako haba muri kahise canke muri kazoza igihe kigira urugero inkomoko y’ikintu umuntu cyangwase icobisanaco kitazokwigera gisumbwa n’icagikomotseko.bigira kamer imwe ariko ntibingana.Isase ntiriva ku kyuma ngoririrushye cangwase ngoririrute.Uri umuhakanyi pe!

hitimana astere yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Uwo mugore yitwa ngw’iki?

Ndayishimiye Daniel yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

Aha bibiliya na Qoran byemezako intumwa y’imana yezu atashatse umugore ahubwo akaba azagaruka ku munsi w’ibihembo agashaka umugore maze agapfa nkuko ikiremwa cy’IMANA cyose kigomba kunyura mu rupfu nkuko bivugwa na Qoran.ibyo rero nta gihamya bifite.

Yussuf yanditse ku itariki ya: 22-12-2012  →  Musubize

MUREKE YESU WANJYE. AGIRANEZA, YABAYARAGIZE UMUGORE, YABA ATARAMUGIZE, ICYANGOMBWA KANDI NZI NUKO NARUWOGUPFA YESU AKANSHUNGURA.

Diane yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

uwo mugabo yatangiye gusara ariko buriya azangwa ku ijambo nyuma aboneko yibeshye

didi yanditse ku itariki ya: 14-10-2012  →  Musubize

Nonese yarashatse, atarashatse ibyo bidushishikajeho iki?Nyamara bajye bamenya ko tubabara iyo batangiye kubeshyera iyo ntungane. Ibyo bamugerekaho byose bamenye ko ntawe bigeze bagereranywa, nta n’uwo bagereranywa, nta n’uwo bazagereranywa. Ni Umwami ubasumba kd aragahora ku ngoma.Uwo uvuga biriya asubize ibitekerezo mu buryo yumve ko ashaka gutema ishami ry’igiti kd aryicayehooo.Yezu wacu we ntiwigeze uhinduka ibyo bakuvugaho byose uri Imana kandi horana ibisingizo.

Dancile UMWIZERE yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

NONE SE REKA NKWIBARIZE RATA WABA WARASHYE UBWO BUKWE?CYANGWA HARAHO WABA WARABONYE INVITATION YE?CYANGWA SE UWO MUGORE NUWO MU MURYANGO WAWE? NYISUBIRIZA DISI.

douce yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

ikosa yakoze se nirihe aba pasteri bo ntibashaka

muhoza yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka