Antisa Khvichava ushaje kurusha abandi ku isi yitabye Imana afite imyaka 132

Umukecuru Antisa Khvichava wo muri Leta ya Georgia bivugwa ko ariwe ufite imyaka myinshi ku isi yitabye Imana tariki 05/10/2012 ku myaka 132 y’amavuko. Yavutse tariki 08/07/1880, nk’uko bigaragara mu byangombwa bye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Umukecuru Antisa Khvichava.
Umukecuru Antisa Khvichava.

Uyu mukecuru wari utuye mu majyaruguru ya Georgia, aho yabanaga n’umwuzukuru we w’imyaka 42, mbere y’uko atabaruka yajyaga yivugira ko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 1965, aho yakoraga akazi ko gukusanya icyayi, icyo gihe yari afite imyaka 85.

Umukecuru Khvichava kandi ngo yanivugiraga ko arusha imyaka 10 umukominisiti wa mbere wayoboye igihugu cy’u Burusiya ariwe Vladimir Lenin.

Ibyangombwa byerekana igihe yavukiye.
Ibyangombwa byerekana igihe yavukiye.

Yitabye Imana afite abuzukuru 12, abuzukuruza 18 ndetse n’ubuvivi 2. Yavugaga kandi ko kuba yararamye yabiterwaga no kunywa ku kinyobwa gikomoka mu gace avukamo buri munsi.

Khvichava, yavugaga ururimi kavukire gusa, akaba ngo yaba yari afite imyaka 31 igihe ubwato bunini bwa Titanic bwarohamaga mu mwaka wa 1912, akaba kandi ngo yari afite imyaka 37 igihe cy’ubwigenge bw’u Burusiya.

Akata umutsima yuzuza imyaka 130 amaze ku isi.
Akata umutsima yuzuza imyaka 130 amaze ku isi.

Umuntu wari waratangajwe ko yitabye Imana akuze kurusha abandi ku isi ni umufaransakazi Jeanne Calment, wavutse mu 1875, akaba yaramaze imyaka 122 n’iminsi 164 mbere y’uko atabaruka mu 1997; nk’uko bitangazwa na Dailymail.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka