Amerika: Akurikiranywe azira kwambara ubusa mu muhanda
Mu gihe mu bihugu byateye imbere hari abantu bambara ubusa mu rwego rwo kwishimisha bakabifata nk’uburenganzira bwabo, uwitwa Nathaniel Koba we ntibyamuhiriye kuko arimo gukurikiranwa n’ubutabera kubera kwambara ubusa ku muhanda nyabagendwa.
Tariki 07/09/2012, ubwo umunyamakuru wa tereviziyo yitwa KARK yaganiraga n’umugabo witwa John Manassel n’umugore we batuye muri Leta ya Arkansas ku mpanuka bagize umuyaga wabasenyeye inzu, umusore w’imyaka 22 yahise asohoka mu modoka ye yambaye ubusa agamije kurangaza uwo munyamakuru n’abo bagiranaga ikiganiro.
Ibyo yari agamije yabigezeho kuko abafataga amashusho bahise bamurangarira batangira no kumwibazaho, ariko basanze batamuzi niko guhamagara polisi nayo imufata agisohoka mu ishyamba yari avuyemo ari mu modoka ye ariko noneho yambaye; nk’uko tubokesha france.fr.
Uyu musore ashinjwa kwiyandarika ari nako akekerwaho kuba yari yamweye inzoga. Abaziko kwambara ubusa bigezweho barabe bategereje ibihano nka Nathaniel.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kwambara ubusa ni ukwiyambura agaciro.ni bicike
uwo musore baramuziza ubusa kuko ni uburenganzira bwe kandi uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa