Yagurishije impyiko ye kugira ngo agure iPhone

Umusore w’imyaka 17 w’Umushinwa witwa Wang wiga mu mashuri yisumbuye yagurishije impyiko ye imwe kugira ngo agure iPhone na iPad.

Ibi byamenyekanye ubwo nyina amubonanye iPhone na iPad bihenze, amubajije aho yabikuye amubwira ko yagurishije impyiko ye imwe.

Uyu musore wahawe amadolari y’Amerika 3500 ngo yaba yarahuye n’abashakaga iyo mpyiko bagiranye ibiganiro kuri internet, bikomeje kugaragara mu binyamakuru ko ubu yaba anafite ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko imwe yasigaye.

Umuganga n’abantu bamufashije kubagwamo iyo mpyiko bahise batabwa muri yombi, bakaba baregwa gucuruza ibice by’umubiri mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gukomeretsa babigendereye.

Minisiteri y’ubuzima y’u Bushinwa itangaza ko abantu barenga miliyoni 1,5 bakeneye ibice by’umubiri kuko usanga ibyabo byarangiritse. Ariko ngo abagera ku bihumbi 10 nibo babasha kubibona buri mwaka.

Kugabanuka kw’abatanga ibice by’umubiri nibyo bituma habaho kubigura mu buryo butemewe n’amategeko; nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka