Yiyemeje guha umwana we utarabyaraga nyababyeyi kugira ngo abashe kubyara

Umubyeyi witwa Eva Ottosson w’imyaka 56 y’amavuko wo mu gihugu cya Sweden yafashe umwanzuro wo kubagwa agakurwamo inda ibyara igaterwa mu mukobwa we witwa Sara w’imyaka 25 ngo abashe kubyara.

Eva Ottosson avuga ko kuri we atagikeneye kubyara mu gihe umukobwa we, Sara w’imyaka 25 we abikeneye, bityo kumwitangira agahabwa ingobyi yahetswemo imyaka 25 ishize atari amahano.

Dr. Mats Brannstrom, umuganga ugomba kuzabaga uriya mubyeyi yatangaje ko igurana ibice by’umubiri ari ikintu kitoroshye cyane cyane iyo abantu badafitanye isano ya bugufi.

Ati “ariko kugurana inda ibyara byo biragoye cyane kurusha kugurana umutima cyangwa impyiko. Ikigoye cyane ni ukurinda uzahabwa urugingo kuva amaraso cyane ndetse no kwizera neza ko imitsi igera muri kiriya gice cy’umubiri ku buryo buhagije”.

Avuga ko kandi umwana uzavuka agomba kuzaturuka mu guhuzwa kw’intanga ya se na nyina hanyuma igi rikazarambikwa muri nyababyeyi ariko gusama, ikindi kandi ngo ni ngombwa kubagwa mu gihe cyo kubyara.

Eva Ottosson bizamushimisha kubona umukobwa we Sara yibarutse umwana.
Eva Ottosson bizamushimisha kubona umukobwa we Sara yibarutse umwana.

Muganga Mats Brannstrom atangaza ko Sara ari ngombwa kuzakurwamo iriya nyababyeyi nyuma y’igihe cy’imyaka itarenze itatu kugira ngo arindwe ibindi bibazo.

Sara ntabyara kubera ikibazo cy’indwara arwaye izwi ku izina rya syndrome de Mayer-Rokitansky-Kuster-Hauser (MRKH), ni indwara idakunze kugaragara cyane , ikaba ifata umuntu umwe ku bihumbi bitanu.

Biramutse bigenze neza, indi miryango ifite ikibazo nka kiriya yazavurwa biciye muri buriya buryo, dore ko habarurwa ababyeyi bagera ku 10 biyemeje guha abakobwa babo nyababyeyi ngo babashe kubyara.

Biramutse bidakunze kandi, Sara azashaka impfubyi arera nk’uko bitangazwa na nyina.

Igikorwa nk’iki kigeze kugeragezwa mu gihugu cya Saoudi Arabia mu mwaka wa 2000. Gusa nibyagenze neza, kuko umurwayi yaje gukurwamo nyababyeyi yari yashyizwemo nyuma y’iminsi 99 gusa kubera ibibazo yagaragaje n’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymail.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana izabimufashemo.

musa yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka