Umusore yaripfishije ngo arebe ko inshuti ye imukunda ahita anayisaba ko babana

Umusore w’umurusiya witwa Alexey Bykov w’imyaka 30 y’amavuko yahimbye impanuka y’imodoka maze ahita yipfisha mu rwego rwo kureba ko umukobwa w’inshuti ye amukunda koko, anahita amusaba ko bazabana.

Uyu musore yakoresheje abahanga mu gukora za film (réalisateurs), mu masiporo (acrobates) ndetse no gukora za maquillage kugira ngo bamufashe kwipfusha nk’aho yishwe n’impanuka.

Umukobwa witwa Irena yari afite gahunda yo guhurira ahantu n’iyo nshuti ye, hanyuma ageze mu nzira asanga habaye impanuka, hari umwotsi mwinshi ndetse n’imodoka zitabara indembe, nyuma ngo aza no kubona iyi nshuti ye iryamye yuzuye amaraso.

Alexey Bykov yari yigize nk'umuntu wakomeretse cyane.
Alexey Bykov yari yigize nk’umuntu wakomeretse cyane.

Uyu mukobwa Irene ubwo yatangiraga kuririra iyi nshuti ye yahise ahaguruka maze ahita amusaba ko babana.

Uyu Alexey yatangaje ko ibi byose yabikoreye kwereka inshuti ye uburyo ubuzima bwe bwaba bumeze aramutse amubuze ; nk’uko urubuga rwa internet rwa 7sur7 rubitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwo musore ahubwo nihatari uziko anyigishije

BASEME eric yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

uy’umusore ndamwemeye nanjye, ahubwo ayi cash yose yatanze ra

keza yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Nd’uwo mukobwa namuter’urushyi ikurikiweho n’indobo...ski urabona....

yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Uyu musore ni hatari kbsa!!!

Ngabo yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka