Hakozwe urutonde rw’abagabo 10 baryamanye n’abagore benshi ku isi
Umugabo witwa Umberto Billo umaze kuryamana n’abagore bagera ku 8000 niwe uza ku isonga ry’urutonde rw’abagabo b’ibihangange mu kuba baraciye agahigo mu gutera akabariro n’abagore benshi ku isi; nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Zigonet.
Uyu musore yakoraga muri hoteli, akaba yari ashinzwe kwita ku mbwa n’indogobe z’abakiriya baje muri hoteli. Ngo yari ashinzwe kandi no guterura imizigo y’abakiriya ayijyana mu byumba byabo.
Kubera kugera mu byumba by’abagore inshuro nyinshi, yashoboye no kuryamana n’abagore akangari bikaba byaramufashije kwegukana umwanya wa mbere.
Uza ku mwanya wa kabiri ni uwitwa Charlie Sheen wabonanye n’abagore bagera ku 5000, naho uwa gatatu akaba Gene Simmons wabonanye n’abagore 4600.
Umusore wa kane mu kuryamana n’abagore benshi ni Julio Iglesias washoboye kubonana n’abagore 3000. Uwa gatanu ni Englebert nawe waryamanye n’abagore 3000, naho uwa gatandatu akaba Ilie Nastase wabonanye n’abagore bagera ku 2500.
Ku mwanya wa karindwi haza uwitwa Nicholson washoboye kuryamana n’abagore 2000, uwa munani ni Lemmy Kimister washoboye kuryamana 1200 mu gihe ku mwanya wa cyenda hari uwitwa Magic Johnson wateranye akabariro n’abagore 1000.
Ku rutonde rw’aba bagabo uza ku mwanya wa cumi ni umugabo witwa Bill Wyman nawe waryamanye n’abagore 1000.
Uru rubuga rutangaza ko kugira ngo ngo hakorwe uru rutonde aba basore b’ibihangange mu kuryamana n’abagore benshi ku isi ko ari bo bitangiye ubuhamya mu byo bagiye bakora ku buryo ndetse Umberto Billo uza ku mwanya wa mbere yanatangaje ko hari igihe yabaga aryamanye n’abagore bagera kuri bane afite n’undi umwe mu rugo rwe.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
NDumiwe kbs 8000 abore????
ntibizanzwe imperuka yageze da mutabare ubwose umugore we babyumva kimwe ?????????????
Ndabona ibi bidasanzwe, abantu 8000/1,aragakizwa uzi ko arusha Solom.
Gusa Nkunda ntibisanzwe kuko insetsa cyane!!!!!!!11
Ndabona ibi bidasanzwe, abantu 8000/1,aragakizwa uzi ko arusha Solom.
Gusa Nkunda ntibisanzwe kuko insetsa cyane!!!!!!!11
Ibyaha gusa.
yewe harabakozi pe!ese yifashishi ki kugirango abibuke?cg afata notes.
Sha ubushakashatsi nk’ubu mwazabuzanye no mu Rwanda ko kaba ari agashya! N’ubwo ndi umugore, ukwemera n’umuco wacu bikaba bidahuye, ndumva na participa kabisa kuko maze kwibikaho abagabo batari bake , byansaba gusubira mu mibare nkagerageza. Ariko narusha benshi muri abo banyaburayi baba biyemera!
nage julio mubonye namuha rwose kuko antera sentiment iyo mureba ari trea sex d’apres moi
nakumiro
HHHHHHHHHHHHHHHH,SHA CYAKOZE NANJYE 100 BARIMO TU
umwanda, sinzi ko narayamana n’abantu 1000 ngo nzabibuke, aha ndabona harimo gukabya, bikaba byanamera nk’ibya rusake n’inkokokazi
julio si umusore ahubwo umusaza winararibonye, abagore benshi baryamanye nawe ari mubitaramo, kuko uko aruhutse kuririmba abonana n’umugore yasubirayo akagaruka akabonana nundi