Imbwa imaze imyaka itandatu ijya kuryama hafi y’imva ya shebuja

Imbwa yo mu Budage izwi ku izina rya Captain imaze imyaka igera kuri itandatu ijya kuryama mu irimbi iruhande rw’imva ya shebuja kuva yapfa.

Nyuma gato y’urupfu rwa shebuja, iyi mbwa ngo yahunze urugo rw’umuryango wa shebuja iburirwa irengero, nyuma y’icyumweru umugore wa Nyakwigendera agiye ku gituro cy’umugabo we asanga ya mbwa niho yiryamiye.

Uyu mugore ngo yaratangaye kuko no mu gihe bajyaga gushyingura batari bayijyanye ; nk’uko urubuga rwa internet rwa 7sur7.be rubitangaza.

Captain ngo ntiyifuje gukurikira nyirabuja ngo batahane, nyuma y’icyumweru agarutse ayisanga aho yayisize ikiharyamye. Kuri iyi nshuro ya kabiri Captain yaje gutahana na Nyirabuja ariko ngo nimugoroba yisubirira mu irimbi.

Kuva shebuja yapfa Captain yirarira mu irimbi hafi y’imva ye, umuntu ushinzwe gukurikirana iryo rimbi akaba amaze kumenyera ko iyo mbwa iharara akanayigaburira.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

inyamaswa kubazitunze , mujye muzitondera cyane usibye kutavuga nazo zizi ubwenge, urugero nk’imbwa;iyo yishimye niyo ibabaye ubibona mu maso yayo, ugomba kuyitaho nayo ikabimenya , uziko ishobora no kumenya ko uri muri crise?ntikurakarire kmuko ibiziko iyo bibonetse uyigaburira, abagore nabo burya ntabwo bita ku mbwa abenshi mu rwanda mbona bakunda amapusi kurusha imbwa

gisaniwabo yanditse ku itariki ya: 24-09-2012  →  Musubize

Ntangajwe n’ukuntu iyi mbwa yitwaye mu rupfu rwa shebuja, iki ni ikimenyetso cy’ubushuti, ubudahemuka, kuyoboka n’urukundo bidasubirwaho. Amakuru y’iyi mbwa aranyigishije ariko ndushaho kugira agahinda nkurikije ukuntu abantu bateye, birahabanye rwose. Yego sinsabye ngo duhore ku marimbi y’abacu, ariko tukiriho tujye twirinda guhemukirana, kandi abacu bitabye Imana tububahirize mu gufasha ababo uko dushoboye, tubarengere, kandi twirinda kwiba no kurya iby’impfubyi n’abapfakazi twakarengeye mu by’ukuri.

Kwitonda yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

iyi mbwa ntabwo ari iyo mubudage ahubwo niyo muri Argentina, gusa iyi mbwa iri mubwoko bwimbwa zindage(German Shepherd dog)

Urugero yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka