• Thaïland: Abantu 30 bakomerekeye mu munsi mukuru wo kwitegura ishira ry’isi

    Kuwa gatandatu tariki 15/12/2012 mu gihugu cya Thailand, sosiyete ikora imodoka yitwa AutoAlliance Thailand ihuriweho n’amasosiyete asanzwe azwi mu gukora imodoka yitwa Ford na Mazda yateguye umunsi mukuru wo kwizihiza ishira ry’isi.



  • Ubwato bigeze kure bwubakwa.

    Arimo kubaka inkuge azahungiramo imperuka tariki 21/12/2012

    Nyuma yo guterwa ubwoba n’impera y’isi ivugwa mu buhanuzi bw’aba Mayan ko izaba tariki ya 21/12/2012, umugabo wo mu Bushinwa witwa Lu Zhenghai arimo kubaka inkuge nk’imwe ya Nowa izamufasha kurokoka imperuka.



  • U Butaliyani : Padili yabwiye abakirisitu mu gitambo cya misa ko agiye kurongora

    Umupadiri w’Umutaliyani yatangarije abakirisitu bari baje mu misa ko agiye kurongora ndetse umugore we akaba yenda kubyara. Iyo misa ikaba yariyo ya nyuma asomye mu buzima bwe, nk’uko urubuga rwa internet 7sur7 rubitangaza.



  • Ashlyn Blocker urwaye indwara yo kutumva ububabare.

    Arwaye indwara yo kutumva ububabare

    Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umukobwa witwa Ashlyn Blocker w’imyaka 13 y’amavuko yarwaye indwara idakunda kubaho ndetse ngo bivugwa ko aribwo bwa mbere igaragaye muri icyo gihugu yo kutumva ububabare.



  • Ababyeyi bafite ubumuga bavukanye bishimira umwana wabo udafite ubumuga.

    Umugabo udafite isura n’umugore utagira akaguru bibarutse umwana udafite inenge

    Umugabo n’umugore b’abahinde, bafite ubumuga bavukanye bibarutse umwana muzima, biba ibyishimo bidasanzwe mu muryango, kuko bahoraga bibaza ko umwana wabo yazaza afite ubumuga bw’umwe cyangwa se bwa bose.



  • Hakozwe agakingirizo kongerera imbaraga umugabo mu gihe cy’imibonano

    Laboratoire yo mu gihugu cy’u Bwongereza yitwa Futura Medicals yakoze ubwoko bushya bw’udukingirizo bufite umwihariko wo kongerera abagabo imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.



  • Kiam araza kwizihiza isabukuru mu mibare idasanzwe.

    Arizihiza isabukuru y’imyaka 12 kuwa 12/12/12 saa 12h12

    Umwana witwa Kiam Moriya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizihiza isabukuru y’imyaka 12 y’amavuko kuri uyu wa gatatu tariki 12/12/2012, ku isaha ya saa sita n’iminota 12 (12/12/12 à 12h12).



  • Japon: Havutse sosiyete ifasha abagore kubona abagabo bo kubaha urukundo

    Sosiyete yo mu gihugu cy’u Buyapani yitwa “ Soine-ya Prime” yatangiye gutanga serivisi zidasanzwe muri icyo gihugu zirimo gushakira abagore abagabo bo kubaha urukundo ruzira gutera akabariro.



  • Umuntu urimo gukorerwa massage hakoreshejwe inzoka.

    Isirayeli: Bakoresha inzoka muri massage

    Isosiyete ishinzwe ubuzima n’ubwiza bw’abantu ibarizwa mu majyaruguru ya Isirayeli iri gutanga serivise nshya ku bakiriya bayo, aho ikoresha inzoka mu gukorera abantu massage.



  • Umutwe n

    Gashora: Ihene yabyaye ikintu gisa n’umuntu

    Mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera ihene yabyaye ebyiri , tariki 09/12/2012, ariko imwe ivukana isura n’imisusire bidasanzwe kuko gifite umutwe usa n’uwumuntu.



  • Rusizi: Ngo yisanze ari ikuzimu atazi uko yagezeyo

    Umusore witwa Ntigurirwa Issa utuye mu karere ka Rusizi yemeza ko yisanze ari ikuzimu mu ijoro rishyira tariki 07/12/2012 ariko ntazi uko byagenze ngo ahagere.



  • Rubavu: Inka yabyaye inyana eshatu

    Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu batunguwe no kubona inka y’umworozi witwa Kazungera ibyara inyana ebyiri n’ikimasa tariki 04/12/2012. Bamwe mu baturage batangaje ko basanga ari nk’igitangaza.



  • Djuma Bigirimana afite ubwanwa bwiza amaranye imyaka itatu atarabwogosha. (Photo: N. Leonard)

    Gakenke: Umugabo amaranye ubwanwa imyaka itatu atabwogosha

    Umugabo witwa Bigirimana Djuma utuye mu Murenge wa Karambo, Akarere ka Gakenke afite ubwanwa burebure kandi busa neza. Yemeza ko amaze imyaka itatu atarabwogosha kubera imwemerere ye.



  • Inzoga ya Vodka igira methanol nyinshi.

    Inzoga ya Vodka yamuhinduye impumyi, whiskey ituma yongera kubona

    Umugabo wo mu gihugu cya New Zealand witwa Duthie yagize ibyago ubwo yanywaga inzoga ya Vodka ahita ahuma ariko, ku bw’amahirwe aza kongera kubona kubera inzoga ya Whiskey; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Zealand Herald.



  • Evariste Nsengimana (uhereye iburyo) na William Ahurukundo ngo itogoto ibaha amafaranga n

    Nsengimana ntiyakwemera ingurane y’igare ku icuguti ye

    Umusore w’ingimbi witwa Evariste Nsengimana atangaza ko atakwemera igare nk’ingurane y’icuguti (itogotogo) ye kuko itwara ibintu byinshi kandi ikaba itavuganana ugereranyije n’imbaraga zikoresha unyonga igare.



  • USA : Umugabo yarasiye uwahoze ari umugore we mu rusengero

    Umugabo witwa Gregory Eldred w’imyaka 52 y’amavuko akaba yari umwarimu mu ishuli ryigisha muzika muri Leta ya Pennsylvanie muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akurikiranweho kwica uwahoze ari umugore we Darlene Sitler amurasiye mu rusengero.



  • Benin: Imibiri y’abantu yibwe mu marimbi ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu

    Amarimbi arenga 100 mu gihugu cya Benin yibwemo bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bashyinguyemo ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu bwo mu bwoko bwa “Voodoo” bufasha abantu kugera ku bukire bw’agahebuzo, ibyishimo n’ubudahangarwa.



  • Kenya : Umugabo yishe umugore we arangije amurya ibice by’umubiri

    Morris Mutuma w’imyaka 23 y’amavuko mu gihugu cya Kenya yishe umugore we amuciye umutwe amurya ibice by’umubiri ananywesha umwana babyaranye ku maraso ya nyina arangije nawe ariyica.



  • Benjamin Jasmine witabye Imana ababyeyi be bakibimenyera kuri Facebook.

    Bamenyeye ko umukobwa wabo yapfuye kuri Facebook

    Ababyeyi b’umukobwa witwa Benjamin Jasmine w’imyaka 17 y’amavuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyeye ko umwana wabo yapfuye babisomye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.



  • Graham Hughes amaze kunyura mu bihugu 193 byo ku isi. (Photo: The Daily Telegraph).

    Amaze kuzenguruka ibihugu 193 nta ndege akoresheje

    Umwongereza w’imyaka 33 witwa Graham Hughes amaze gusura ibihugu 193 akoresheje imodoka, gari ya moshi n’amato. Afite intego yo kuzazenguruka ibihugu 201 adakoreshe indege dore ko yenda kwesa uwo muhigo.



  • Edwarda O

    Yitabye Imana amaze imyaka 42 muri koma

    Umukobwa witwa Edwarda O’Bara ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Floride yapfuye tariki 24/11/2012 afite imyaka 59 nyuma y’imyaka 42 ari muri koma.



  • Yakijijwe no kwibagirirwa agakingirizo mu modoka

    Umusore w’umunyamerika wari uri hafi kurongora asigaje nk’icyumweru kimwe, yagiye gusura kwa sebukwe asanga ntabahari, ariko asangayo murumuna w’umukobwa yagomba kurongora. Nyamukobwa si ukumushotora yiva inyuma ariko ku bw’amahirwe umuhungu ntacyo yakoze.



  • Irlande: Umugore yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite impanga z’abahungu

    Umugore witwa Anna Byrne w’imyaka 35 akaba n’umuforomokazi ahitwa i Dunboyne mu gihugu cya Irlande yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite abana b’impanga z’abahungu kandi yarashakaga umukobwa.



  • Ubudage: Habonetse umuti ufasha abagabo kudaca inyuma abo bashakanye

    Abashakashatsi bo muri kaminuza y’ahitwa Bonn mu gihugu cy’Ubudage bashyize ahagaragara umuti wo mu bwoko bw’amatembabuzi (hormone) witwa Ocytocine ufasha abagabo kwishimira abagore babo ntibabace inyuma.



  • Japon: Hakozwe ikariso irwanya umunuko

    Isosiyete ikora imyenda yo mu gihugu cy’Ubuyapani yitwa Seiren yashyize ahagaragara ikariso irwanya umwuka mubi ushobora guturuka ku mubiri w’uyambaye ku gikero kiri hagati ya 89 na 99 ku ijana.



  • Ubwenge bwa muntu bwaba bugenda bugabanuka

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bigaragaza ko inyangingo z’imiterere y’ubwenge zigenda zimuka, bitewe n’ubuzima tubamo, bigatuma ubwenge bwacu bugabanuka uko bwije n’uko bukeye.



  • Nigeria: Umusore w’imyaka 27 yashyingiranywe n’umukecuru w’imyaka 83

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 27 yashyingiranywe n’umukecuru w’imyaka 83 y’amavuko. Nibwo amazina yabo atatangajwe, benshi bemeje ko wabonaga uyu musore asa nk’aho yakoranye ubukwe na nyirakuru.



  • Abantu 10 bahinduye imibiri yabo mu buryo budasanzwe

    Iterambere ryagiye rizana uburyo bwinshi burimo ubwiza n’ububi. Muri ubwo buryo harimo kuba umuntu atakwishimira uko yaremwe cyangwa uko yavutse, byatuma abasha guhindura ibice bimwe na bimwe by’umubiri we.



  • Millicent yitiriye abana be abahataniraga kuyobora Amerika kuko bavutse ku munsi w

    Umunyakenyakazi yitiriye impanga ze Barack Obama na Mitt Romney

    Umunyakenyakazi witwa Millicent Owuor yise abana be b’impanga Barack na Mitt (amazina y’abagabo bahataniraga kuyobora Amerika mu matora yabaye tariki 06/11/2012) ngo kuko yashaka kuzahora yibuka ko yabyaye Barack Obama yatsindiye kuyobora Amerika, kandi akaba afata Obama nk’Umunyakenya.



  • Yafatanywe injangwe 500 azigemuye muri resitora

    Mu gihugu cy’u Bushinwa mu gace ka Xuzhou, mu Ntara ya Jiangsu hafatiwe imodoka ipakiye injangwe 500 zijyanywe kuri resitora kugira ngo zibagwe zigaburirwe abayigana.



Izindi nkuru: