• Ifi yahize izindi ku giciro iguzwe ama euro 571800

    Mu gihugu cy’Ubuyapani haravugwa ifi yaguzwe akayabo k’ama euro 571800 (amafaranga y’u Rwanda miliyoni 457 n’ibihumbi 440).



  • Umuntu ngo yaba ari we wisabiye kubaho imyaka myinshi

    Dusanzwe tuzi ko Imana yaremye ibinyabuzima byose ikanabigenera igihe cyabyo cyo kubaho maze cyarangira bigasubira aho byavuye (mu gitaka nk’uko byigishwa na Bibiliya).



  • Rulindo: yamaze ibyumweru bibiri mu ishyamba ngo Imana imukirize umwana

    Mu mpera z’umwaka ushize, Banyaga Joseph utuye mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo, yamaze ibyumweru bibiri mu ishyamba ngo Imana imukirize umwana wari wagaragayeho ikibazo cyo mu mutwe.



  • Yezu ngo yakwepye umusaraba habambwa murumuna we

    Inyandiko z’Abayapani zimaze imyaka 1500 zavumbuwe zivuga ko Yezu atitanze ngo abambwe ku musaraba ahubwo ko yaguye mu gihugu cy’Ubuyapani afite imyaka 106.



  • Ngoma: Basabwe kwandika amazina yabo ku ibahasha y’ituro rya Noheri

    Mu gihe bimenyerewe ko ubundi umuntu atanga ituro mu ibanga bitewe n’uko yifite, abakiristu bo muri Paruwasi ya Bare bo siko byabagendekeye ubwo batangaga ituro ry’ibahasha ya Noheli kuko basabwe kwandika amazina yabo kuri ayo mabaruwa.



  • Mu Bufaransa hari urusengero rwubatse mu giti

    Ahitwa Haute-Normandie mu gihugu cy’u Bufaransa hari urusengero (chapelle) ikuze cyane iri mu giti isurwa n’abakirisitu Gaturika benshi kuko yeguriwe Bikiramaliya. Iyi chapelle imwe ku isi yubatse muri ubu buryo, ifite ibyumba bibiri, bakaba bayinjiramo banyuze ku mabaraza (escalier) ayikikije.



  • Brezil: umugore yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

    Mu gihugu cya Brezil, tariki 19/12/2011, umugore w’imyaka 25 yibarutse umwana w’umuhungu ufite imitwe ibiri. Imitwe yombi ifite iminwa yayo yonka ariko ibindi bice by’umubiri bimeze nk’iby’umuntu umwe kandi afite umutima umwe. Yavutse afite ibiro 4,9.



  • Umugore mugufi ku isi apima santimetero 62,8

    Umuhinde witwa Jyoti Amge ufite imaya 18 yagiye mu gitabo cya “Guinness des records”, tariki 16/12/2011, kubera ko ari we muntu w’igitsina gore mu gufi ku isi ukiriho; apima santimetero 62,8.



  • Yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’undi yiruka umujyi yambaye ubusa

    Tariki 05/12/2011 mu masaha ashyira saa mbili za mu gitondo, muri Centre Saint Joseph mu karere ka Ngoma, umugabo witwa Patrick yafatiye umugore we mu cyuho amaranye iminsi itanu yibanira n’umusore utaramenyekanye izina kuko yahise yiruka yambaye ubusa hejuru.



  • Yakoze ikanzu mu dukingirizo 700

    Nkuko ku itariki ya 1 ukuboza wari umunsi wo kwirinda SIDA, umunyeshuri wo muri imwe mu makaminuza yo muri Vietnam, Nguyen Minh Tuan, yakoze ikanzu yifashishije udukingirizo 700 mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda SIDA.



  • Facebook yatumye abona umugabo we wari warabuze

    Yifashishije urubuga rwa Facebook, umukecuru ufite imyaka 73 witwa Aurelia Matias wo mu gihugu cya Filipine yabonye umugabo we witwa Luis Matias w’imyaka 78 wari umaze ibyumweru hafi bitatu aburiwe irengero.



  • Abanyeshuli barasomanye umwarimukazi yitabaza polisi

    Ikinyamakuru The Daily News cyanditse ko kuri uyu wa gatatu mu ishuli ryitwa Orange River riri mu mujyi wa Fort Myers, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,umunyeshuri yasomye undi maze umwarimukazi agahamagaza polisi ariko polisi isanga nta cyaha kiri mubyo bakoraga.



  • Sweden: Supermarket zabonye uburyo bwo kwihanira abajura

    Amaduka yo mu gace kitwa Sundsvall muri Suede yahisemo kujya yihanira abafashwe biba muri ayo maduka aho kubajyana kuri polisi.



  • Libani: Abanyapolitiki babili bari barwaniye kuri tereviziyo

    Mu gihugu cya Libani, ubwo bari bari mu kiganiro mpaka (débat) kuri tereviziyo kivuga ku kibazo cya Siriya, abanyapolitiki babiri bari bagiye kurwanira kuri tereviziyo.



  • Ubujura buragwira ariko ubu bwo ni agahomamunwa

    Mu murwa mukuru w’igihugu cya Burukinafaso, Ouagadougou, ngo hadutse ingeso y’ubujura bw’ibitsina byabagabo.



  • Ku myaka 33 y’amavuko afite abana 74

    Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umunyamategeko uburanira abandi wakoraga umurimo wo gucuruza intanga ze mu minsi ishize aherutse kumenya amakuru y’uko ubu ari umubyeyi w’abana bagera kuri 74 bamukomokaho.



  • Bahawe Guiness de reccord kuko mu gihe cy’imyaka 27 bamaze gusezerana inshuro ijana.

    Umugore n’umugabo b’abanyamerika bamaze kuvugurura amaserano yabo yo kurwubaka inshuro ijana zose nyamara bamaranye imyaka 27 gusa babana. Ibyo bikaba byaratumye bahabwa guiness de record nk’abantu basezeranye kenshi ku rwego rw’isi.



Izindi nkuru: