France: Bazi amazina ababyeyi bazita abana babo cyane muri 2013
Mu gihugu cy’u Bufaransa bashyize ahagaragara amazina ababyeyi bazita abana babo kurusha andi mu mwaka utaha wa 2013.
Amazina ngo aziganza kurusha andi ni Emma na Lola ku bana b’abakobwa ndetse na Nathan hamwe na Lucas ku bana b’abahungu; nk’uko tubikesha 20 munites.fr.
Izina rya Emma ku bakobwa rimaze imyaka isaga 9 niryo rikunzwe cyane naho Nathan ni naryo ryiganje no muri uyu mwaka wa 2012.
Muri rusange abashyize ahagaragara ayo makuru bavuga ko amazina y’abakobwa azitwa abana cyane ari akurikira: Emma, Lola, Chloé, Inès, Léa, Jade, Manon, Louise, Zoé, Lilou, Léna, Sarah, Camille, Maëlys, Lina, Eva, Eva, Louna, Clara, Alice na Romane. Naho kubana b’abahungu ayaziganza ngo ni: Nathan, Lucas, Léo, Enzo, Louis, Gabriel, Jules, Timéo, Hugo, Arthur, Ethan, Raphaël, Maël, Tom, Noah, Mathis, Théo, Adam, Nolan na Clément.
Icyo abavuga ku by’amazina y’abana bahurizaho ni uko mu guhitamo izina ry’umwana ababyeyi bakwiye kureba niba ari izina ritera amahirwe kuko bemeza ko hari n’amazina umuntu yavuga ko atera umwaku.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze k’ubw’amakuru meza mutugezaho, none ndashaka ko mumfasha kumpa izina rifite insobanuro igira it " IBYISHIMO IMANA IDUHAYE"
Murakoze,
Ndashaka Ko Musobanuri Izina Vital,muzoba Mukoze
mwabisangakugihe.Com
Ndashaka Musobanurire Ayo Mazina : cédrique Evelyne Emelyne
Twagiragango mudusobanurire
Izina Esther murakoze
MUSOBANURIRE IZINA JIVA CYAGWA JIVASE MWABWIRA AHONABISAGA
mwiriwe nagirangi musobanurire izi ryitwa Josue murakoze
Munsobanurire izina
Yvan
.MURAKOZE.Mutsobanurire izina Yvan.MURAKOZE
MUNSOBANURIRE IZINA "ENZO"
4. ENZO
Inkomoko : rikomoka ku izina Henri ; Enrico mu gitaliyani na Heinz mu Kidage. Ryarahimbwe na Empereur w’Ubudage Frédéric II wakundaga igihugu cy’Ubutaliyani.
Amateka yaryo : Mu mwaka w’ 1239, Empereur Frédéric II yimitse umuhungu we Enzo, umwami wa Sardaigne wagize intsinzi nyinshi uretse ko nyuma yaje gutsindwa akajya mu buhungiro i Bologne mu gihe cy’imyaka 23. Iri zina ryaramamaye cyane ari naryo zina rifitwe n’umuhungu wa Zinedine Zidane wamamaye mu mupira w’amaguru mu guhugu cy’Ubufaransa mu myaka yashize.
mbansobanurira izina heriver sawa murkoze!
mwansubanurira izina bellen
murakoze