Sosiyete ikora udukingirizo yaciwe ibihano kubera kwiyitirira izina rya “Condom”

Isosiyete ikora udukingirizo yitwa "The Original Condom Company" iraregwa kwiyitirira akarere ka Condom gaherereye mu birwa byo mu gihugu cy’Ubufaransa bigatuma icuruza udukingirizo twinshi kandi duhenda nyamara idakorera muri icyo gihugu.

Ikirangantego cya The Original Condom Company kigaragaza ko ikorera mu Bufaransa.
Ikirangantego cya The Original Condom Company kigaragaza ko ikorera mu Bufaransa.

Iyo sosiyete yashinzwe n’abagabo babiri aribo Charles-Emmanuel de Bourbon-Parme na Gil de Bizemont mu mwaka wa 2009, ibeshya ko ikorera mu karere ka Condom (mairie de Condom) ko mu Bufaransa nyamara ikorera mu gihugu cya Maleziya.

Iyi sosiyete yaciwe amayero ibihumbi 10 kandi umuyobozi w’akarere ka Condom, Bernard Gallardo, saba urukiko ko ririya zina ryateshwa agaciro kuko iyo sosiyete idakorera mu Bufaransa; nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Hamwe mu hantu nyaburanga muri mairie ya Condom mu Bufaransa.
Hamwe mu hantu nyaburanga muri mairie ya Condom mu Bufaransa.

Bwana Bernard Gallardo avuga ko bitesha agaciro akarere ayoboye kandi ngo bigatera urujijo abasura ako karere. Icyakora ngo uretse gukura amagambo amwe n’amwe ku bikorwa bya The Original Condom Company, ngo ntakizere ko ijambo condom naryo rizamburwa burundu iyi sosiyete.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwamenye ko yezu yabambiwe abantu bose kdi agiye kugaruka
mwitonde rero

karekezi yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka