Ngo kugira ubwenge bwinshi ku bagabo byongera ubunini bw’ibitsina byabo
Umushakashatsi witwa Professeur Richard Lynn yashyize ahagaragara ubushakashatsi bwerekana ko kugira ubwenge bwinshi biza ku mwanya wa mbere mu bituma abagabo bagira ibitsina binini ariko hari n’izindi mpamvu nk’ahantu umuntu aba (climat) ubwoko (race) n’ibindi.
Uyu mugabo avuga ko abantu bavutse ku mubyeyi umwe, bakarerwa kimwe kandi bakaba ahantu hamwe ariko ntibagire ibitsina bingana kubera ko buri wese afite imitekerereze ye n’ubwenge bukaba butangana.
Ubwo bushakashatsi akaba yarabukoreye ku bantu benshi baturuka mu bihugu 113 byo ku isi.
Agendeye ku bushakashatsi bwe bwari bukomatanyije gusuzuma impamvu nyinshi zishobora gutuma igitsina cy’umuntu gikura, Professeur Richard avuga ko Abanyekongo baza ku mwanya wa mbere mu kwibikaho ibitsina binini aho ngo bageza kuri cm 17,80 bagakurikirwa n’abagabo bo muri Equateur; nk’uko Daily Mail ibivuga.
Mu bihugu by’Uburayi, Abafaransa ngo nibo baza ku isonga bafite ibitsina bipima 12,7cm hanyuma abagabo bo ku mugabane wa Aziya bakaza ku mwanya wa nyuma.
Koreya zombi zizwiho guhora zirebana ay’ingwe nizo ziza ku myanya ya nyuma na cm 7,62.
Professeur Richard avuga ko akora ubwo bushakashatsi yagiye anapima ubushobozi bw’umuntu mu bijyanye n’ubwenge (Quotient Intellectuel) maze agasanga abafite ibipimo biri hejuru ari nabo baba bafite ibitsina birebire ugereranyije n’abo bahuje ubwoko n’igihugu.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Byashoboka Arikose
Upima Ubwenge
Ushingiye Kuki?
Imyaka, Uburebure, Umubyibuho, Ibiro Cq Nubushobozi Bwimitekerereze(bwokwibuka) Ibakera.?
Ubu bushakashatsi ntibubaho
Ib’uyumushakashatsi avuga ntabwo arivyo kuko nabo bakoreya ntibabinganya!
Nkunze ko Abanyekongo barusha Abafaransa ubwenge!! Umuntu wakoze ubu bushakashatsi agomba kuba ali Umufaransa akora muli CNRS.
umuntu avuka ateye ukwe ibi ndabona ari imagination
Tunejejwe n’amakuru mukomeje kutugezaho,ni mukomerezaho.
uyu muzungu numusazi,abanyafrica 17 naho abazungu 12 kandi aribo bakunze guca agahigo kabyo
Ko atubeshye se kongo ivugwa ni iyihe NI KONGO BRAZA CYANGWA NI KONGO KINSHASA
kira mutu na size yake.Umuntu arivukira akagira uko ateye kwe.
Ubu bushakashatsi ntaho buhuriye n’ibiriho!!!