Ngoma: Amashuri yasabwe kwitabira amarushanwa muri sport cyangwa abayayobora bagahanwa

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rya siporo mu mashuri mu Rwanda buratangaza ko siporo mu mashuri igiye kuba itegeko kandi ko no kwitabira amarushanwa nabyo ari itegeko hagamijwe kutavutsa abanyeshuri urubuga bagaragarizaho impano zabo mu mikino.

Ubwo yatangizaga ibikorwa by’imikino mu karere ka Ngoma mu mwaka 2013, umunyamabanga ncungamutungo w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda, Kayitesi Zainabo, yatangaje ko ubu kwitabira amarushanwa y’imikino ku mashuri yose bigiye kuba itegeko kuko ngo hari ibigo bititabiraga amarushanwa ndetse ntibinatange umusanzu wo gushyigikira sport mu mashuri bityo abanyeshuri babyigamo bakavutswa amahirwe yo kwigaragaza.

Ngo abanyeshuri nk'aba iyo badapfukiranwe bavamo abababa abakinnyi bakomeye.
Ngo abanyeshuri nk’aba iyo badapfukiranwe bavamo abababa abakinnyi bakomeye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko sport ku banyeshuri bose mu mashuri ubu yabaye itegeko nyuma yaho bigaragariye ko ibigo bimwe na bimwe bitabyitaho.

Yagize ati: “Buri kigo kigomba kugira gahunda ya siporo rusange muzi nka mucaka mucaka byibuze buri cyumweru kandi igahoraho. Kwitabira amarushanwa nabyo byabaye itegeko ku buryo n’umuyobozi w’ikigo utazabyubahiriza azafatirwa ibihano birimo no guhagarikwa.”

Umuyobozi ushinzwe sport mu mashuri mu karere ka Ngoma yatangaje ko kutitabira amarushanwa ku kigo cy’amashuri icyo aricyo cyose ari ukuvutsa no gupfukirana impano z’abanyeshuri baryigamo.

Zimwe mu mbogamizi zigaragara nk’aho zituma ibigo bimwe na bimwe bititabira amarushanwa ngo ni ugutinya gutanga amafaranga y’umusanzu wo gushyigikira sport ndetse no kwishyura ingendo z’abakinnyi igihe bagiye gukina.

Vice president w'ishyirahamwe ry'imikino mu mashuri mu karere ka Ngoma Karuhije Leandre ashishikariza abanyeshuri kwitabira gukora sport.
Vice president w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu karere ka Ngoma Karuhije Leandre ashishikariza abanyeshuri kwitabira gukora sport.

Murwanashyaka Antoine uyobora Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu karere ka Ngoma arahamya ko ntawe ukwiye kwitwaza ubukene bw’ishuri ngo abuze abanyeshuri kwitabira imikino dore ko ayo mafaranga aba yarishyuwe mu byo umunyeshuri asabwa.

Sport ifatwa nk’umuti n’urukingo ku ndwara nyinshi, inafasha kandi kuruhuka neza ku buryo abahanga bavuga ko ku munyeshuri sport ari ikintu cy’ ingenzi ikaba ikwiye kuba mu bikorwa by’ingenzi byitabwaho ku ishuri no mu buzima busanzwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Siporo ni nziza mu mashuri kandi ituma n’abanyeshuri basabana bakanamenyana ikibazo kijya kibonekamo ni budget yo gukoresha cyane cyane transport y’abana baba bava kure cyane n’aho bajya gukorera sport ahubwo hakenewe ingufu nyinshi kugirango siporo itere imbere cyane mu bigo by’amashuri.

Semana claude yanditse ku itariki ya: 10-03-2013  →  Musubize

Nishimiye,igitekerezo mwagize,cyo guteza, sport yacu,
imbere. mukuri,nibyiza. kandi ndabashimyepee.

Issa yanditse ku itariki ya: 8-03-2013  →  Musubize

Sport ni ngombwa kuko abanyeshuri kuko iyo akoze sport neza aba umuhanga kuko iruhura mu muntwe. Ikindi iyo atayikoze cyangwa ngo ikigo yigaho kimufashe bishobora kumuvutsa amahirwe y’ikintu cyari kuzamugirira akamaro mu buzima. Njyewe nzi abanyeshuri twiganye i Gahini ubu bakina mu makipe akomeye nka za APR ndetse nandi,ubuse iyo babapfukirana ayo makipe yari kumeya ko bahari? ubu ntibaba wenda baba mu byaro barabuze n’akazi. Nibyiza guha uburenganzira umwana.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 5-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka