Ngoma: Ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri binyuze mu mikino buratanga umusaruro

Igabanuka ry’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri yo mu karere ka Ngoma, ryagizwemo uruhare n’insanganyamatsiko abanyeshuri biga mu mashuri bari bihaye ubwo hatangizwaga imikino mu mashuri mu 2012.

Insanganyamatsiko urubyiruko rwitabira siporo rwiga rwari rwihaye, yari kurwanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’abanyeshuri.

Inzego zitandukanye z’uburezi muri aka karere zivuga ko ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge mu mashuri ryagabanutse nyuma yahoo bigiriye muri iyi nsanganyamatsiko, kuko ubu bitakigaragramo.

Abanyeshuri mu itangizwa rya Sport mu mashuri mu mwaka wa 2013 bahawe ubutumwa bukubiye munsanganyatsiko yu mwaka wa 2013
Abanyeshuri mu itangizwa rya Sport mu mashuri mu mwaka wa 2013 bahawe ubutumwa bukubiye munsanganyatsiko yu mwaka wa 2013

Mu itangizwa ry’imikino mu mashuri ku rwego rw’akarere ka Ngoma, kuri uyu wa Gatanu tariki 02/03/2013, Zaina Kayitesi, uhagarariye Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda, yavuze ko nyuma yuko bihaye intego yo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri mu mwaka ushize, byagize umusaruro ufatika kuko ubu bitakigaragaramo cyane nkambere.

Ygize ati: “Kwiha intego binyuze mu nsanganyatsiko tugenderaho umwaka wose bituma bitanga umusaruro kuko usanga mu marushanwa abaho hatangirwamo ubutumwa buhora bubibutsa icyo bagomba gukora.mubyukuri kugia insanganyatsiko biduha umusaruro”.

Bamwe mubanyeshuri nabo bemeza ko umuvuduko ibiyobyabwenge byari biriho mu mashuri wagabanutse, ubu bitakigaragara. Ku bwabo ngo biterwa n’uko hagiyeho ingamba zo guhora abantu bibutswa kubirwanya yaba mu mikino nahandi.

Umunyeshuri wari witabiriye ibi birori yagize ati: “Hari bamwe mu bakinnyi wasangaga babinwa, kubera kubyibutswa buri uko bagiye gukina byatumye bamwe babireka kubera uku guhora bumva ubutumwa nkubu bugaragaza n’ibihano kuwabinyeye”.

Kuba ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryaragabanutse mu bigo by’amashuri yo mukarere ka Ngoma byemezwa kandi na Mbonyumukura Emmanel, umukozi mu karere ka Ngoma wungirije ushinzwe uburezi, aho yavuze ko kwiha intego ari byiza kandi ko bitanga umusaruro mwiza iyo bikurikiranwe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu mikino yo mu mashuri ni ”Tugire umuco w’ubutwari duharanira kwigira”.

Gutambutsa ubutumwa bwamagana ikintu runaka mbere ya buri mukino, bishobora guhindura byinshi, kuko bituma bihora mu mitwe y’abantu bityo bakabyitwararika kandi n’inzego bireba bigatuma zihora zibikurikirana.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka